Nyuma y’aho kuri uyu wa gatatu abapolisi n’abashinjacyaha bagiye mu rugo Ingabire Victoire atuyemo ku Gishushu mu mujyi wa Kigali, bamwe muri bo batangaje ko basanze muri urwo rugo umwobo muremure usa n’umwobo usanzwe uzwi mu bikorwa bya gisirikare (indake).

Nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu Ruberwa Bonaventure, uwo mwobo wagaragaye mu gihe inzego z’ubushinjacyaha zikomeje gukora iperereza ku byaha by’iterabwoba biregwa uwo munyapolitiki, ngo ukaba wari wavuzwe n’umwe mu batangabuhamya mu rubanza Victoire Ingabire na Major Vital Umwumuremyi baregwamo gushinga umutwe w’iterabwoba no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Kuri ubu ngo bakaba bagikora iperereza ngo bamenye impamvu nyakuri uwo mwobo wacukuwe.

Uwo mwobo uri mu ishusho ya L , ukaba ufite metero 3 z’ubutambike na metero 5 z’ubujyakuzimu. Abashinjacyaha kandi batangaza ko uwo mwobo umeze nk’utamaze igihe kinini ucukuwe, ukaba worosheho imbaho ziriho shitingi (tent sheeting), hejuru hakaba hateyeho utwatsi ku buryo utamenya ko harimo umwobo, ariko abashinjacyaha bakaba batangaje ko nta kintu cyari kirimo. Ubushinjacyaha kandi butangaza ko abawucukuye babitegetswe na Ingabire, ubu bakaba barafashwe.

Inzego z’iperereza kandi zafatiye abantu 4 muri urwo rugo, zikaba zaratangaje ko zigiye kugira ibyo zibabaza nyuma bakaza kurekurwa. Muri abo bane harimo n’umunyamabanga mukuru w’umutwe wa politiki FDU-Inkingi uyoborwa na Victoire Ingabire.

Kuri ubu Ingabire Victoire akaba afunze kuva tariki 14/10/2010, aho ashinjwa ibyaha byo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu no gushaka gushinga umutwe w’iterabwoba witwa CDF afatanyije na Major Vital Uwumuremyi wahoze muri FDLR nawe akaba afunze.

Kayonga J

Posté par rwandaises.com