Perezida Kagame arasanga uburyo u Rwanda rukorana n’abaterankunga mu iterambere bukwiye guhinduka, aho abaturage bagomba kuba ku isonga ry’iterambere, naho abikorera bakagira uruhare rurenze urwo barifitemo kuri ubu.

Afungura ku mugaragaro inama guverinoma igirana n’abaterankunga (Development Partners Meeting) buri myaka ibiri, perezida Kagame yashimiye abo abafatanyabikorwa ku nkunga badahwema gutera igihugu, anongeraho ko kuba inkunga inyuzwa mu ngengo y’imari y’igihugu yariyongereye ari byiza kandi bitanga umusaruro ushimishije, akaba yabasabye gukomeza gukorana na guverinoma kugirango ubuzima bw’abaturage buhinduke, barusheho gutera imbere.

Kugirango ibyo bigerweho ariko ngo abaturage bagomba gutegwa amatwi binyuze mu buyobozi bwabegerejwe no kubyo bo babona bakeneye mbere y’ibindi. Yongeyeho ko guverinoma yubahiriza inshingano zayo igendeye ku gushyira mu gaciro ihereye ku byo abaterankunga basaba n’ibyo abaturage bakeneye. Yasabye ko abafatanyabikorwa mu iterambere bitabiriye iyo nama bafata ibyemezo bigamije guteza imbere abikorera bo mu Rwanda, kugirango bazarusheho kugira uruhare mu iterambere no mu kurwanya ubukene, kugirango inkunga izajye ituma abanyarwanda batera imbere ku buryo burambye, aho gukomeza kuyirambirizaho.

Kuri we kandi, ngo asanga ubucuruzi n’ubuhahirane aribyo bizazamura ubukungu n’imibereho y’abanyarwanda, akaba kandi yishimira kuba u Rwanda rwarashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu byakoze impinduka zigaragara mu guteza imbere ishoramari, nk’uko byasohotse muri raporo ya Banki y’isi yitwa ‘Doing Business Report’.

Iyo nama yitabiriwe n’abantu 250 baturutse mu bihugu, ibigo n’imiryango itandukanye ifasha u Rwanda mu iterambere nka Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Loni na Banki Nyafurika itsura amajyambere (AfDB/BAD). Mu bizaganirwaho muri iyo nama harimo ibiganiro n’imishyikirano ku byatuma inkunga igira akamaro n’uruhare rwayo mu gufasha u Rwanda kugera ku Migambi y’Ikinyagihumbi.

image
Perezida Kagame ageza ijambo nyamukuru ku bitabiriye inama

image
Perezida Kagame n’umuyobozi wungirije wa Banki y’Isi, madame Obiageri Ezekwisiri

image
Perezida Kagame aganira na bamwe mu bitabyiriye inama

image
Perezida Kagame afata ifoto y’urwibutso n’abafatanyabikorwa bitabiriye inama

Foto: Urugwiro Village
Olivier NT

http://www.igihe.com/news-7-11-8338.html

Posté par rwandaises.com