Umwaka wa 2019, usize u Rwanda rwesheje imihigo myinshi irangajwe imbere n’iyo mu nzego z’uburezi, ishoramari, ikoranabuhanga n’iyindi ikomeje kuzamura ibendera ryarwo mu ruhando mpuzamahanga.

Ibi byose bifite inkomoko mu bushake bwa politiki ihamye y’u Rwanda yo korohereza ishoramari yatumye ubu ruri ku mwanya wa 38 ku Isi n’uwa kabiri muri Afurika.

Mu 2018, u Rwanda rwanditse ibikorwa by’ishoramari rishya 173 ringana na miliyari 2.006 z’amadolari ya Amerika, mu gihe rwari rwihaye intego ya miliyari $2. Iri shoramari ryiyongereyeho miliyoni $ 331 (20%) ugereranyije n’iryanditswe mu 2017 ryanganaga na miliyari $1.675.

Mu 2007 ishoramari u Rwanda rwanditse ryari miliyoni 800$ ariko 2017 yarangiye rigeze kuri miliyari 1.675 $, ku buryo ryikubye kabiri muri iyo myaka 10.

Iri shoramari rishingiye mu mishinga y’ibitunganyirizwa mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Hari kandi ubukerarugendo, ubuzima, serivisi z’ishoramari n’ikoranabuhanga.

Kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2019, habayemo imishinga myinshi y’ishoramari mu bijyanye n’amahoteli, moto zikoresha amashanyarazi zitangira gutwara abantu i Kigali, imodoka zikoresha amashanyarazi z’uruganda Volkswagen, zitangirira mu mihanda y’u Rwanda.

Ni umwaka kandi u Rwanda rwungutsemo ibyicaro by’amashuri atatu harimo abiri y’ubuvuzi, ibyogajuru bibiri byoherejwe mu isanzure ndetse inyubako iteye amabengeza ya Kigali Arena, irafungurwa itangira kwakira imikino, ibitaramo n’ibindi bikorwa bikomeye.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo uyu mwaka urangire, ni ngombwa gusubiza amaso inyuma tukareba imwe mu mishinga itandukanye yawushinzemo imizi.

-Kigali Arena yubatse amateka

Stade y’imikino y’amaboko n’ibitaramo, Kigali Arena, yatashywe nyuma y’amezi atandatu yari imaze yubakwa na Sosiyete yo muri Turikiya, Summa. Iyi nyubako yubatswe n’abanyarwanda 70% n’abanyamahanga 30%.

Ubwo yayifunguraga ku mugaragaro, Perezida Kagame, yavuze ko kuba u rushobora kubaka ibikorwaremezo nka Kigali Arena, ari uko ari igihugu cy’igihangange, bityo ko urubyiruko narwo rugomba kubikoresha rukazavamo ibihangange.

Ati “Kwitwara nk’ibihangange bituruka mu bikorwa, ntabwo ari uko ungana gusa cyangwa uko ukora, iyo ugaragara nk’igihangange, ugakora nk’igihangange ubacyo, ubu n’u Rwanda ni igihangange, tugomba kubishingira ku bikorwa.”

“Ntabwo iyi nyubako twayikoreye ko isa neza, ko tuzaza tuza kuyireba tukishima. Twayikoreye kugira ngo ibihangange by’u Rwanda, bya Afurika, bishobore kuhitoreza no kuhatsindira.”

Kigali Arena ni inyubako ya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Yubatswe mu buryo bumeze kimwe na Dakar Arena iherereye i Diamniadio nayo yubatswe na Summa ariko aho bitandukaniye ni uko iyi yo muri Sénégal yakira abantu ibihumbi 15.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Kigali Arena ni inzu y’imikino, imyidagaduro n’ibindi bikorwa yubatswe inatahwa muri uyu mwaka

Iyi nyubako iherereye i Remera, imaze kubaka ikimenyabose muri Afurika no ku Isi

Kigali Arena yabereyemo igitaramo cyaririmbyemo umuhanzi Ne-Yo muri Nzeri uyu mwaka

-Ishoramari rya Qatar mu kibuga cy’indege cya Bugesera

Ukuboza kwatangiranye inkuru nziza y’uko Qatar Airways yaguze imigabane ingana na 60% mu mushinga w’ikibuga cy’indege cya Bugesera, mu gihe u Rwanda rwasigaranye imigabane ingana na 40%.

Icyiciro cya mbere cy’iki kibuga kizajya cyakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka, kizuzura gitangire no gukoreshwa mu 2022. Ni mu gihe uyu mushinga wose uzuzura utwaye ingengo y’imari ingana na miliyari 1.3$.

Iki kibuga kizaba cyujuje ibipimo mpuzamahanga by’ibibuga byo ku rwego rwa mbere kandi cyubatse mu buryo burambye.

Qatar yaguze imigabane ingana na 60% mu mushinga w’ikibuga cy’indege cya Bugesera

-Amasezerano y’u Rwanda na PSG

Umwaka wa 2019, ni umwaka udasanzwe mu bijyanye n’ubukerarugendo, nibwo u Rwanda rwinjiye ubufatanye n’ikipe ya Paris St Germain buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Ubu bufatanye buzafasha abakurikiran PSG n’isi muri rusange kumenya ubwiza bw’u Rwanda, umuco ndetse n’udushya twaruhangwamo kimwe n’ibicuruzwa bigezweho birukorerwamo, bya ’Made in Rwanda.’

Ubu bufatanye kandi bwitezweho kurushaho gufungurira amarembo abashoramari bo mu Bufaransa no mu bindi bice by’Isi ku buryo babyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Rwanda.

U Rwanda rwiteze ko binyuze muri ubu bufatanye, abakinnyi b’ikipe ya PSG n’ibindi byamamare mpuzamahanga, bizabafasha gusura u Rwanda, bakabona ibyiza bitatse igihugu cy’imisozi igihumbi uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo, amafunguro n’ubwiza bw’igihugu muri rusange.

Ibi bihe ntagereranywa bizajya bisangizwa abakurikira PSG ku mbuga nkoranyambaga zayo barenga miliyoni 70 bari hirya no hino ku Isi.

Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

Guhera umwaka utaha w’imikino, ubu bufatanye buteganya ko icyayi cy’u Rwanda n’ikawa aribyo byonyine bizajya bitangwa kuri Parc des Princes.

Hazabaho kandi icyumweru cy’imishinga y’abanyempano b’abanyarwanda n’Abafaransa. Icyo cyumweru cyiswe “Semaine du Rwanda à Paris” kizajya gitegurwa na PSG mu kumenyekanisha ibintu byose bikorerwa mu Rwanda.

Ibi byiyongera ku mikoranire hagati y’abakora mu ruganda rw’imideli izatangizwa mu mezi ari imbere.

Mu bijyanye no kuzamura impano z’u Rwanda, PSG izagira uruhare mu kuzamura abakiri bato binyuze mu gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru i Kigali, aho iyi kipe izajya itegura imyitozo y’abatoza n’abakiri bato mu kubafasha kugira ubunararibonye bw’iyi kipe ikomeye ku mugabane w’u Burayi, by’umwihariko yanditse amateka mu Bufaransa.

Ubu bufatanye busanze ubwo u Rwanda rufitanye na Arsenal FC, aho muri Kanama uyu mwaka bwari bumaze kugira inyungu ibarirwa muri miliyoni 36 z’amapawundi, ni ukuvuga asaga miliyari 36 Frw.

Kuva ubu bufatanye bwatangizwa, umwaka wa 2018 ba bakerarugendo bavuye mu Bwongereza baza mu Rwanda biyongereyeho 5%. Uburyo bwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda bwakozwe na Arsenal, bwageze ku bantu miliyoni 4.3.

Umubare w’abatangiye gukurikira ibikorwa byo gusura u Rwanda (Visit Rwanda) ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube biyongereye ku kigero cya cya 100 %, kuri Instagram biyongeye ku kigero cya 507 %, kuri Twitter biyongera ku kigero cya 72 % naho kuri Facebook biyongeyere ku kigero cya 44 %.

Amasezerano y’u Rwanda na PSG mu bitazibagirana mu 2019

Abakinnyi ba PSG bambara Visit Rwanda mu gihe cyo kwishyushya mbere y’umukino

-Uruganda rwa Mara Phones

Uruganda rwa mbere muri Afurika rukora telefoni zigezweho za smartphones, ‘Mara Phones’, rwafunguwe mu Rwanda muri uyu mwaka. Rufite icyicaro mu cyanya cy’inganda cya Kigali mu Karere ka Gasabo.

Rukora ubwoko bubiri bwa Mara Phones aribwo Mara Z na Mara X, zombi zijyamo SIM Card ebyiri. Mara Z igura 175 750 Frw naho Mara X igura 120 250 Frw.

Mara Z ikoresha internet nke kandi yihuta ugereranyije na telefoni zisanzwe, ku buryo niba ari ibintu ushaka gushyira kuri internet (upload) byihuta kuri megabits 150 ku isegonda naho kubikuraho (download) bikaba megabits 300 ku isegonda, bitewe n’uko iyi telefoni ikoresha umuyoboro wa internet wa 4.5 G. Inakoranye Android One.

Ifite camera y’imbere n’iy’inyuma buri imwe ifite megapixels 13, batiri ifite ubushobozi bwa 3075 mAh; ubushobozi bwo kumenya igikumwe cya nyirayo n’ikirahuri gikomeye kandi kibona neza cyo mu bwoko bwa Gorilla Glass gikorwa n’uruganda rwa Corning Inc rwo muri Amerika.

Ku bufatanye na Google, telefoni za Mara Phones, zifite ububiko butagira umupaka bwaba ubw’amafoto cyangwa amashusho kandi agaragara ku rwego rwo hejuru, ku buryo udakenera kongera ububiko bwayo.

Uretse ububiko bwisanzuye ihabwa na Google, Mara Z inakoranye ubwa 32 GB na RAM ya 3 GB.

Mara X nayo ifite batiri irambana umuriro ya 3500 mAh, camera y’imbere ifite megapixels eshanu n’iy’inyuma ya megapixels 13; ububiko bwa 16 GB na RAM ya 1GB.

Yo niba ushaka gushyira ibintu kuri internet bishobora kwihuta kuri megabits 50 ku isegonda, naho kubikuraho bikihuta kuri megabits 150 ku isegonda. Ifite nayo ikirahuri cya Corning Gorilla Glass n’ubushobozi bwo gukoresha igikumwe mu kuyifunga cyangwa kuyifungura. Yo ikoresha Android Go ituma yorohera abayikoresha mu bijyanye n’ibyo itwara.

Ubusanzwe ngo iyo umuntu akanze mu mashusho kuri internet ahita atangira gukinika, ariko kuri Mara X banaguha amahitamo, bakakubaza niba ushaka kuyareba mu bwiza bwo hejuru, uburinganiye cyangwa ubuciriritse. Ni ukuvuga ngo nk’amashusho wagakoreshejeho 1 GB, ushobora gukoresha MB 150 cyangwa MB 200 kuri Mara X.

Kubaka uru ruganda bimaze gutwara miliyoni zisaga $50. Rwatashywe rukoresha abakozi bagera kuri 200 b’Abanyarwanda mu mashami atandukanye, bakuriwe n’abanyamahanga bazobereye mu bijyanye no gukora telefoni.

Mara Phone ifite ubushobozi bwo gukora telefoni 1000 ku munsi. Telefoni z’uru ruganda ubu zamaze kugezwa mu bihugu 41 byo hirya no hino ku isi.

Muri uyu mwaka kandi nibwo uruganda Mara Phones rwafunguwe ku mugaragaro

Perezida Kagame yitegereza telefoni zigezweho za Mara Phones

-Imodoka zikoresha amashanyarazi ‘E-Golf’

Uyu mwaka watangijwemo ikoreshwa ry’imodoka za mbere zikoresha amashanyarazi z’uruganda Volkswagen, zifashishwa mu gutwara abantu mu mushinga wa Move, aho umuntu akoresha porogaramu ya telefoni mu gusaba gutizwa imodoka mu gihe runaka.

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika cyatangirijwemo izi modoka ziswe e-Golf. Ni ku bufatanye bwa Volkswagen n’ikigo cyo mu Budage, Siemens, kizajya gitanga uburyo bwo kongera umuriro w’amashanyarazi mu modoka.

Ku ikubitiro imodoka enye nizo zatangiye gukoreshwa ariko hari gahunda yo kwagura zikagera kuri 50, ndetse na sitasiyo zazo zikava kuri imwe zikagera kuri 15 mu gihugu hose.

Volkswagen ifite intego y’uko uyu mwaka urangira gahunda ya Move ikoreshwamo imodoka zirenga 200 zirimo izo mu bwoko bwa Polo, Amarok, Teramont na Passat.

Uburyo bwo gukoresha porogaramu ya telefoni mu gusaba imodoka za Volkswagen bumaze kwitabirwa cyane kuko abamaze gutunga iyi porogaramu barenga 60 000 naho abayikoresha barenga 30 000. Ingendo zikorwa muri ubu buryo n’imodoka za Volkswagen ni 13000 ku kwezi.

Batiri y’imodoka ya E-Golf, igura ibihumbi $8 bivuze ko igiciro cyayo kingana n’icy’imodoka isanzwe bimeze kimwe ariko hakiyongeraho ibyo bihumbi $8 bya batiri ku giciro cyayo.

Gusa izi modoka ntabwo zigurishwa ahubwo mbere na mbere zirakoreshwa mu buryo bwo kuzisangira, aho ukoresha telefoni yawe ukayisaba ikagutwara.

Iyi modoka itagira imyotsi ishobora kugenda kilometero 230, itarongerwamo umuriro. Iyo kuyishyiramo umuriro bikorewe mu rugo bitwara hagati y’amasaha 10 na 11, naho kuyishyiramo umuriro ku buryo bwihuse

[kuri sitasiyo]

ni iminota 45.

Izi modoka za e-Golf ntabwo zateranyirijwe mu Rwanda ahubwo zakorewe mu Budage zizanwa mu gihugu. Ubusanzwe iyo wakije imodoka wumva ijwi ryayo ko yatse ariko izi zo bisaba kubirebera muri ‘tableau’. Igenda kilometero 160/h.

Volkswagen Group iteganya gushora miliyari €30 mu gukora imodoka zikoresha mashanyarazi, aho iteganya kongera ubwoko bw’imodoka zikoresha amashanyarazi gusa, zikava ku bwoko butandatu bukagera kuri 50 bitarenze umwaka wa 2025.

Uruganda Volkswagen rwatangije ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda

Izi modoka zishobora kugenda ibilometero birenga 200 zitarashiramo umuriro

Imodoka za Volkswagen zikoresha amashanyarazi mu Rwanda nizo za mbere uru ruganda rwagejeje muri Afurika

-Moto zikoresha amashanyarazi

Muri Gicurasi 2019 nibwo moto 20 za Sosiyete ya Ampersand zatangiye gukorera muri Kigali, zitwara abagenzi n’imizigo mu kugerageza umusaruro wazo ku isoko ry’u Rwanda.

Muri izi ngendo abamotari bafataga batiri ku masitasiyo zashyizweho muri Kigali aho bazihindurirwaga mu minota itarenze ibiri.

Mu Ukuboza uyu mwaka, moto za Ampersand iri ku isonga muri Afurika mu zicuruza moto zikoresha amashanyarazi, zari zimaze kugenda ibilometero 250 000 ku butaka bw’u Rwanda.

Ampersand ifite icyicaro i Kigali, iteranya kandi igaha abamotari moto (e-moto) zihendutse, zifite isuku kandi zigenda neza kurusha moto zigera kuri miliyoni eshanu ziri hirya no hino mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Muri Kigali iyi sosiyete imaze kubaka ahantu hatatu ho kuzicagingira igihe zishizemo umuriro ariko izakomeza kubaka ahandi mu gihugu. Batiri imwe kuyicaginga bishyura 920 Frw ariko ntibisaba kuyitegereza, uhagera baguhereza irimo umuriro ugasiga iyo washizemo.

Moto za Ampersand zirihariye kuko zisohora umwuka muke uhumanya ikirere ugereranyije n’izikoresha mazutu na lisansi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukorera mu Rwanda kw’izi moto bizagabanya 75% by’umwuka uhumanya ikirere.

Izi moto zifite ahantu habugenewe uyitwaye agenda arebera umuriro urimo uko ungana ku buryo abonye ugiye gishiramo yakwihutira guhindura batiri yayo.

Igerageza ry’ibanze ryerekanye ko moto itwara abagenzi ishobora gushyirwamo umuriro ikagenda ibilometero 65, inafite umuvuduko wo hejuru y’ibilometero 80 mu isaha.

Izi moto zizagabanya amafaranga umuntu akoresha ho 30%, ugereranyije no gukoresha moto inywa mazutu cyangwa lisansi. Icyifuzo ni uko ukoresha moto icagingwa ashobora kuzajya acungura amadolari 900$ (ibihumbi hafi 900 Frw) ku mwaka yakabaye agura Lisansi.

Iyi moto igura miliyoni 2.7 Frw agenda yishyurwa buhoro buhoro mu mezi 18; iki giciro gikubiyemo n’izindi serivisi uwayiguze ahabwa zirimo ibijyanye gukemura ibibazo bya tekiniki, kwiyandikisha n’izindi.

Moto zikoreshwa n’amashanyarazi zatangiye gukorera mu Rwanda

-Ububiko bw’ibicuruzwa

Ububiko bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga, ni umushinga ukomeye wa 2019, witezweho gufasha abakura ibicuruzwa mu mahanga haba mu gihe byatwaraga ngo ibicuruzwa byabo bigere mu Rwanda ndetse no guteza imbere ubucuruzi n’ubukungu bw’u Rwanda.

Ubu bubiko bwiswe Kigali Logistics Platform buherereye i Masaka mu karere ka Kicukiro, bukaba bwarubatswe na sosiyete Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga.

Ni ububiko bwitezweho gufasha abacuruzi bo mu Rwanda bajyaga bagorwa no kuvana ibicuruzwa byabo mu mahanga, bigatinda mu nzira biva ku byambu nka Mombasa cyangwa Dar es Salaam.

Ubu bubiko buzafasha mu kuba umucuruzi yatumiza ibicuruzwa bye nka Dubai, mu Bushinwa n’ahandi, bakabimukurikiranira bakanabishakira ibyangombwa byose aho bizaca kugeza bigeze mu Rwanda mu bubiko i Masaka.

Bizagabanya kandi igihe byatwaraga mu nzira, bive ku minsi 14 bivuye ku cyambu kugera mu Rwanda, bibe iminsi itatu.

Ubu bubiko nibukoreshwa neza uko bikwiriye bwitezweho gufasha u Rwanda kuzigama miliyoni 50 z’amadolari ku mwaka y’igiciro cyagendaga ku kuzana ibicuruzwa bivuye mu mahanga.

Uyu ni umushinga wa miliyoni 35 z’amadolari wubatswe ku buso bwa metero kare 130 000 i Masaka. Hari ibikorwa remezo bigezweho kandi bijyanye n’igihe, umwanya uhagije ushobora guparikamo amakamyo agera kuri 200, n’umwanya wakwakira kontineri 50 000 ku mwaka.

Hazajya hatangirwa n’izindi serivisi zikenerwa n’abacuruzi nk’iz’amabanki, Ikigo cy’imisoro n’amahoro, Ikigo cy’ubuziranenge, polisi n’izindi.

Mu bakozi bakora muri Kigali Logistics 98 % ni abanyarwanda. Ubu bubiko buzacungwa na Dubai Ports World mu gihe cy’imyaka 25, Leta y’u Rwanda ibone kubwegukana.

Ububiko bushya bw’ibicuruzwa bwafunguwe mu Rwanda buzorosha ubucuruzi

Ubu bubiko buherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro

-Ishoramari rya Vivendi Group

Ikigo gikomeye mu Bufaransa, Vivendi Group kibarizwamo Canal+, ni ikindi kigo cy’ishoramari u Rwanda rwungutse muri uyu mwaka, aho kizashora imari muri Kigali Cultural Village ingana na miliyoni $40

Uyu mushinga uzubakwa ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali, ni umudugudu uzaba ugizwe n’inyubako zakira ba mukerarugendo, uberamo ubucuruzi bugaragaza ibikorwa by’umuco nyarwanda, ibibuga by’imyidagaduro, ubusitani bwiza burimo ibihangano bya kinyarwanda, amateka n’ibindi. Ni umushinga wose hamwe uzubakwa ku butaka bwa hegitari 30.1

Vivendi Group ni ikigo gishamikiye kuri Bolloré Holdings. Gikora ibijyanye n’imyidagaduro, gifite televiziyo n’inzu itunganya filime ya Canal+ Group, inzu itunganya umuziki ya Universal Music Group, inzu y’ibitabo ya Editis, ikigo cy’itumanaho cya Havas, ikigo cy’imikino cya Gameloft n’urubuga rushyirwaho amashusho rwa Dailymotion.

Mu masezerano y’imyaka 20 yahawe, mu cyiciro cya mbere Vivendi Group yo izashoramo hagati ya miliyoni 3-4 z’amadolari ya Amerika, aho biteganyijwe ko kizuzura mu mezi atandatu ari imbere.

Iki cyiciro kizasiga hari inzu igezweho yo kwerekaniramo sinema ifite imyanya 300, ahantu hashobora kubera ibitaramo hanze hakwakira abantu 15,000, ahantu ho gufatira amafunguro n’ahagenewe imikino y’abana.

Hazaba hashobora kwerekanirwa sinema inshuro 19 mu cyumweru, ibitaramo, amaserukiramuco, imyiherero n’inama.

Icyiciro cya kabiri kizakomereza ku mirimo y’icyiciro cya mbere. Kizubakwamo studio ya Universal, icyumba cy’imikino (Escape games) n’ahantu haba imikino ya Gameloft mu ikoranabuhanga, ibibuga by’abana, utubari, restaurant na Canal Factory.

Canal Factory ni inzu ikomeye izaba itunganya umuziki n’amashusho arimo sinema n’ibiganiro bya televiziyo, ibikorwa byitezweho kuzamura impano z’abanyarwanda cyangwa abanyeshuri bifuza gukarishya ubumenyi mu gutunganya filime.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi ari kumwe n’uyobora Bollore Logistics, sosiyete ishamikiye kuri Vivendi, Roger Nkubito, nyuma y’isinywa ry’amasezerano

-Kaminuza ya Carnegie Mellon

Icyicaro gishya cya Carnegie Mellon University, cyuzuye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, na cyo cyafunguwe muri uyu mwaka.

Iyi kaminuza yakoreraga i Kigali mu nyubako ya Telecom House ku Kacyiru, imaze kurangizamo abanyeshuri 196 bakomoka mu bihugu 19. Bari bavuye ku banyeshuri 20 batangiranye nayo mu 2012.

Amasomo atangirwa muri iyi kaminuza ni ajyanye n’ikoranabuhanga, mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters’ Degree) mu mashami arimo Electrical and Computer Engineering na Information Technology.

Iki cyicaro gifite amashuri menshi kurushaho, byose bigamije gutuma nk’abanyeshuri bari mu Rwanda babasha kubona amasomo atangirwa mu mujyi wa Pittsburgh muri Leta ya Pennsylvania aho Carnegie Mellon University ifite icyicaro gikuru, ndetse n’abanyeshuri bari Pittsburgh bagafata amasomo yigishirizwa mu Rwanda.

Umunyeshuri wiga muri CMU ari muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yishyura ibihumbi $48, ariko abigira i Kigali bishyuzwa ibihumbi $16. Umunyarwanda yishyuzwa ibihumbi $8 nayo akayishyurirwa n’inkunga ya leta.

Kugira ngo Umunyarwanda yemererwe kwiga muri iyi kaminuza asabwa kuba yaratsinze ku rwego rwo hejuru muri kaminuza, ariko na CMU ikamukoresha ibizamini byayo birimo n’icy’Icyongereza.

Ubwo Perezida Kagame yafunguraga icyicaro cya Carnegie Mellon University i Kigali

Iyo uri mu nyubako nshya y’iyi kaminuza uba witegeye Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe

Iki cyicaro giherereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro

-Singita Kwitonda Lodge

Singita Kwitonda Lodge and Kataza House, ni inyubako yo ku rwego rwo hejuru yakira ba mukerarugendo, yuzuye mu Karere ka Musanze, munsi y’ibirunga.

Singita Kwitonda Lodge and Kataza House yafunguwe muri uyu mwaka, igizwe n’inyubako zigezweho zubatse mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nyange, ku birenge by’Ikirunga cya Sabyinyo, aho uba unitegeye ibirunga bya Gahinga na Muhabura.

Uyu mushinga ugizwe n’inzu umunani zubatswe mu buryo zirengera ibidukikije. Zirimo zirindwi zagenewe umuntu umwe cyangwa uherekejwe kuko buri imwe ifite uburiri bumwe, uruganiriro rwagutse n’ibindi byangombwa nkenerwa, hakaba indi imwe yiswe Kataza House yo igizwe n’ibyumba bine byo kuraramo.

Yubatswe n’ibikoresho byinshi byakorewe mu Rwanda, ibyinshi ni ibiboneka i Musanze birimo amakoro n’imigano.

Ibiciro byaho byihagazeho nubwo bihindagurika bitewe n’ibihe, nk’uyu munsi uwakwifuza kuharara ari wenyine yakwishyura $1750 ku ijoro rimwe, uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda nibura ni miliyoni 1.6 Frw, mu gihe abantu babiri bishyura $3500.

Kurara muri Kataza House byo bishobora kugera ku 8000$ ku ijoro rimwe ku bantu babiri, barengaho bikaba $15 000 ku ijoro. Muri Singita Kwitonda kandi biteganywa ko iminsi mike umuntu ashobora kwemererwa kuhamara ari itatu.

Muri icyo giciro haba hakubiyemo n’ibintu byose umuntu akenera mu ijoro, birimo ibyo kurya no kunywa byose bihaboneka. Singita Kwitonda Lodge yashoweho miliyoni $25.

Ubwo hafungurwaga Singita Kwitonda Lodge mu Karere ka Musanze

Iyi nyubako iherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru

-Kaminuza ya UGHE

Uyu mwaka usigiye u Rwanda icyicaro cya Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), iherere i Butaro mu Karere ka Burera.

Iyi Kaminuza igizwe n’inyubako zitandukanye zirimo ibyumba by’amashuri, aho kurara, laboratwari, inzu z’imyidagaduro n’ibindi bigezweho, ikaba hafi y’ibitaro bya Butaro bizobereye mu kuvura Kanseri, mu bilometero 80 uvuye i Kigali.

Abanyeshuri bemerererwa kwiga muri iyi kaminuza ni abarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami y’ubuganga (Medicine), Kubaga (surgery) cyangwa abafite icyiciro cya gatatu mu mitangire y’ubuvuzi rusange.

Iyi Kaminuza yari isanzwe ifite agashami i Kigali katangiye mu 2015 kigisha amasomo y’icyiciro cya gatatu mu mitangire y’ubuvuzi rusange (Global Health delivery).

Mu 2018, abanyeshuri 300 banditse basaba kwiga muri iryo shuri ariko haherutse gutangira abagera kuri 24 gusa baturutse mu bihugu 12 bitandukanye byo muri Afurika.

Kaminuza y’ubuvuzi yafunguwe i Butaro muri Burera ni undi mushinga ukomeye wa 2019

Iyi kaminuza ya UGHE iherereye mu Karere ka Burera

-Ibyogajuru bibiri byoherejwe mu isanzure

Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’ikigo mpuzamahanga mu by’itumanaho, OneWeb, mu 2019, hoherejwe mu isanzure icyogajuru cyiswe ‘Icyerekezo’.

Ni umushinga w’ikigo OneWeb gifite gahunda yo kohereza mu isanzure ibyogajuru 650 mu myaka ibiri, bizakwirakwiza internet icika gake cyane ugereranyije n’isanzwe. Ibi byogajuru byakozwe ku bufatanye n’ikigo Airbus Defence and Space.

Icyogajuru cy’u Rwanda cyohererejwe rimwe n’ibindi bitanu, mu gikorwa cyabereye mu gace ka Guyane muri Amerika y’Amajyepfo ariko kagenzurwa n’u Bufaransa. Ibi byogajuru byahagurutse bifashijwe na ’rocket’ ya Soyouz yakozwe n’Abarusiya.

Hoherejwe kandi icyogajuru, RWASAT-1, ku wa 25 Nzeri 2019, gihagurukira muri Tanegashima Space Center mu majyepfo y’u Buyapani.

Icyogajuru RWASAT-1 cyakozwe na Kaminuza ya Tokyo ifatanyije n’itsinda ry’Abanyarwanda 15, abo byitezwe ko kizatanga umusanzu mu iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda.

Gikoranye akuma gato gafite ubushobozi buhambaye bwatuma kibasha gupima ingano y’amazi mu butaka, ubushyuhe, ubuhehere n’ibindi bipimo bijyanye n’imiterere y’ibihe. Kireshya na Sentimetero 30 z’uburebure na 10 z’ubugari, gipima kilogarama 3.8.

Icyogajuru RWASAT cyoherejwe mu isanzure

Icyogajuru kizafasha mu gukwirakwiza internet mu bice by’icyaro nacyo cyaroherejwe

Amafoto: Niyonzima Moise&Muhizi Serge

http://igihe.com/