Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2010, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahaye ishingiro icyifuzo cy’ubushinjacyaha bukuru, ubwo rwategekaga ko Madame Ingabire Victoire Umuhoza aguma mu gifungo mu gihe cy’iminsi 30.

Victoire Ingabire wunganirwa na Me Gatera Gashabana, ubwo yinjiraga mu rukiko yari yambaye ikanzu y’iroza (Umwamparo w’abagororwa), inkweto ndende zifunze z’umukara, isaha, ndetse yari afiye ishakoshi ku rutugu. N’ubwo yari aherekejwe n’abashinzwe umutekano ntibyamubujije kwinjira amwenyura. Major Vital Uwumuremyi bari mu rubanza rumwe yari yambaye ikaburuta ndetse n’ishati, inkweto za Adidas n’amasogisi y’umukara, bakaba bari baje kumva umwanzuru w’urukiko ku cyemezo cy’ubushinjacyaha bubasabira kongezwa iminsi 30 y’abateganyo, dore ko iyo bari bahawe yari yarangiye kuri uyu wa kane tariki ya 25 Ugushyingo 2010.

Nyuma yo gusuzuma icyifuzo cy’ubushinjacyaha gisaba urukiko ko rwategeka ko bagumya gufungwa by’abateganyo iminsi 30, ku mpamvu z’uko hari ibimenyetso ubushinjacyaha bugishakisha birimo certificats, ama emails, abatangabuhamya batarabazwa, ibihugu bimwe bitarasubiza kubyo byabajijwe ndetse n’iperereza ku mwobo wasanzwe ka Ingabire Victoire, urukiko rwasanze ibyo ubushinjacyaha busaba bufite ishingiro, dore ko n’ubundi ibyaha baregwa bikomeye nk’uko byemejwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, bikaza kandi no kwemezwa mu bujurire n’Urukiko Rukuru, rwategetse ko bagumya gufungwa by’abateganyo iminsi 30; icyo cyemezo kandi kikaba kitajuririrwa.

Mu itangazo bwasohoye ryageze ku IGIHE.COM, Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika bwatangaje ko bwishimiye icyo cyemezo ngo kuko kizabufasha kurangiza iperereza ryimbitse riri gukorwa kuri uyu munyapolitikikazi, mu gihe ubushinjacyaha bugitegereje guhabwa ibimenyetso bwasabye bimwe mu bihugu by’amahanga. Kuri ubu ibihugu nk’u Buholandi n’u Busuwisi bikaba byararangije kwemera inkunga yabyo, ndetse binasaba ubushinjacyaha gutanga andi makuru, ubu bikaba biri gukorwa.

Ubushinjacyaha Bukuru bukaba kandi bwatangaje ko ubwo bufatanye n’amahanga bukenewe kuri iki kibazo kuko Ingabire Victoire aregwa kuba yaroherereje FDLR amafaranga abinyujije kuri Western Union, ngo bikaba byari mu rwego rwo kuyifasha gutera u Rwanda.

Twabibutsa ko Ingabire Victoire yatawe muri yombi tariki 14/10/2010, akaba yari afunze by’agateganyo kuva tariki 26/10/2010. Iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo ikaba yararangiye kuri uyu wa kane tariki 25/11/2010, impande zombi ziburana zikaba zari zitabye urukiko, aho ubushinjacyaha bwasabaga ko Ingabire yaguma afunze mu gihe hagitegerejwe ibyo bimenyetso, mu gihe Ingabire we yavugaga ko yakagombye kuba arekuwe, kuri we ngo icyo ubushinjacyaha bushaka ni ukumuheza mu buroko ataranaburana.

Major Vital Uwumuremyi nawe uregwa muri urwo rubanza we yasabaga ko yaba arekuwe, ngo kuko yemeye ibyo aregwa kandi akaba akorana n’ubutabera.

Ingabire rero akaba agomba kuguma afunze indi minsi 30, nk’uko biteganywa n’ingingo y’ijana (100) y’amategeko agenga ubugenzacyaha. Imyanzuro y’urubanza ikaba yasomwe abunganira abaregwa bombi badahari ndetse no ku ruhande rw’ubushinjacyaha ntibari bahari.

Twabibutsa ko Ingabire Victoire aregwa ibyaha byo gutera inkunga umutwe w’iterabwoba no gushishikariza abandi kurikora, gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, n’amacakubiri (divisionism). Major Vital Uwumuremyi we arashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba ndetse no kurikora hamwe n’icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo.

Olivier MUHIRWA

Inkuru byerekeranye

Urukiko rwemeje ko Ingabire na Major Uwumuremyi baguma mu munyururu by’agateganyo (inkuru irambuye)
http://news.igihe.net/news-7-11-8779.html
Posté par rwandanews