Perezida Paul Kagame mu gikorwa cyo gutera inkunga Global Fund (Foto/Urugwiro)

Nzabonimpa Amini

KIGALI – Mu gikorwa cyateguwe na Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame, abikorera bo mu Rwanda na Leta y’u Rwanda, bakusanyije inkunga ingana na miliyoni 3 z’amadorari yo gushyigikira ikigega cy’isi cyita kubikorwa byokurwanya  indwara ya Sida, Igituntu na Malariya (Global Fund), igikorwa cyabereye kuri Hotel Serena mu Mujyi wa Kigali.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa , yavuze ko hakwiye gukomeza gutekerezwa ku zindi nzira zakoreshwa mu kwikemurira ibibazo, aho abikorera bagira uruhare rugaragara mu gushyigikira ibikorwa by’ubuzima, bigafasha mu kuramira ubuzima bw’Abanyafurika benshi bakizira ibyorezo by’Igituntu, Sida na Malariya.

Yatangaje kandi ko biciye mu ihuriro rihuza abayobozi b’Abanyafurika (African Leaders), azakomeza gukangurira bagenzi be gukomeza gutera inkunga  ikigega cy’i cyita kubikorwa byokurwanya indwara ya Sida, Igituntu na Malariya (Global Fund).

Iki gikorwa kikaba cyarabereye muri Hotel Serena ku mugoroba w’itariki ya 6 Ugushyingo 2010, mu gitaramo cyateguwe na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango witwa “Friends Africa”.

Nubwo hakusanyijwe inkunga ingana na miliyoni 3 z’amadorari y’Abanyamerika, Umuyobozi Mukuru wa Global Fund ikorera Génève mu Busuwisi, Prof. Michel Kazatchkine we yatangaje ko icyo kigega gikeneye hagati ya miliyari 20 na 30 z’amadorari kugira ngo kirangize inshingano zacyo.

Yavuze kandi ko 60% by’umutungo wose wa Global Fund ukoreshwa muri Afurika kuko abaturage baho ari bo bugarijwe cyane n’ibyo byorezo, ati “by’umwihariko kuva mu mwaka wa 2002, mu bihugu 10 by’Afurika n’u Rwanda rurimo, Malariya yaragabanutse ku kigereranyo cya 50% kubera inkunga ya Global Fund.”

Muri icyo gikorwa, Pibigo n’abashoramari batandukanye bo mu Rwanda bahuriye mu rugaga rw’abikorera batanze miliyoni 1.914.000 z’amadorari, Leta y’u Rwanda itanga miliyoni 1.000.000 y’amadorari naho Ray Chamber intumwa yihariye y’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye atanga ibihumbi 86.000 by’amadorari, yose hamwe aba miliyoni 3.000.000 z’amadorari y’Amerika, aho mu mafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 174.

Aha ibihugu bigize Global Fund bihuriye mucyo bise G20, byemeye gutanga miliyari 11.5, ayandi akaba agomba gukusanwa mu bihugu n’abikorera batandukanye, ayo akazaza yiyongera kuyo umuherwe Bill Gates atanga buri myaka itatu muri icyo kigega, angana na miliyari 3.

Prof. Michel atangaza ko buri mwaka Global Fund irengera ubuzima bw’abantu miliyoni 6, ikarengera abantu ibihumbi 4.000 buri munsi, inkunga z’icyo kigega zikaba ziri no mu bifasha ubukungu bw’Afurika.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=469&article=18369

Posté par rwandaises.com