ICYEMEZO N° 0001/010/HCM CY’URUKIKO GITEGEKA ABAKURIKIRANYWEHO IBYAHA BATOROTSE IGIHUGU CYANGWA BIHISHE UBUTABERA KWITABA KUBURANA.

Umwaka w’ibihumbi bibili na cumi, umunsi wa 15 w’ukwezi k’Ugushyingo, twebwe            Brig Gen John Peter BAGABO,Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, tubifashijwemo na Lt Jean de Dieu RUTAYISIRE, Umwanditsi Mukuru w’urwo Rukiko;

Tumaze kubona Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwohereza dosiye ifite N°  RAM 0547/10/MGF/2010  mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare  igahabwa N°  RP 0008/010/HCM, burega:

a.       Lt Gen Faustin KAYUMBA NYAMWASA mwene SENUMUHA  na MUKANYONGA, wavukiye i Rukunguri muri Uganda tariki ya 28/03/1958, Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), watorotse igihugu, washakanye na KAYUMBA Rosette;

b.      Maj Théogène RUDASINGWA mwene GAHIGANKWAVU Hermenegilde na BAMUSUSIRE Collette, wavukiye i Zaza /Sake/Intara y’Iburasirazuba mu mwaka w’1961, Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), watorotse igihugu, washakanye na RUDASINGWA Dorothée;

c.       Civil GAHIMA Gérard mwene GAHIGANKWAVU Hermenegilde na BAMUSUSIRE Collette, wavukiye i Zaza /Sake /Intara y’Iburasirazuba  ku itariki ya 15/03/1955, wihishe ubutabera, washakanye na MUSEMINARI Marie Anne;

d.      Civil KAREGEYA Patrick mwene KANIMBA John na KANIMBA Jane, wavukiye Rubare/Uganda mu mwaka w’1960, wihishe ubutabera, washakanye na KAREGEYA Leah;

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubakurikiranyeho ibyaha bivutsa igihugu umudendezo, ibyaha bihungabanya Leta, icyaha cyo gukurura amacakubiri, ibyaha byo gusebanya n’ibitutsi n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi. By’umwihariko Lt Gen Faustin KAYUMBA NYAMWASA na Maj Théogène RUDASINGWA  kuri ibyo byaha bivuzwe hiyongeraho  icyaha cyo gutoroka igisirikare.

Dufashe icyemezo N° 0001/010/HCM kibategeka kwitaba Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu rubanza                     RP 0008/010/HCM baregwamo n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bitarenze tariki ya 15/12/2010, batakwitaba bigafatwa nk’aho basuzuguye amategeko, bityo bagacirwa urubanza nk’abatorotse igihugu cyangwa bihishe ubutabera.

Dushingiye ku ngingo za 196, 197, 198 z’Itegeko n0 13/2004 ryo kuwa 17/05/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha nkuko ryahinduwe kugeza ubu, dutegetse ko iki cyemezo cy’Urukiko  kimanikwa ku Cyicaro cy’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, ku biro by’Uturere twa  Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge no ku Buyobozi Bukuru bw’Ingabo z’Igihugu (RDF HQS).

Dutegetse kandi ko mu gihe cy’iminsi umunani (08) iki cyemezo gitangazwa mu kinyamakuru THE NEW TIMES.

Bikorewe i Kigali, none kuwa 15/11/2010

Brig Gen John Peter BAGABO
Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare
Lt Jean de Dieu RUTAYISIRE                               
Umwanditsi Mukuru w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare  

Eric Kalisa
Ph.D. Candidate (A.B.D),
Degree of doctor of philosophy
University of Toronto
50 St. Joseph Street
Toronto ON M5S 1J4
eric.kalisa@utoronto.ca, kalisa_eric@yahoo.ca
905-560-3705 (Home)

Posté par rwandaises.com