Ambasaderi Colin Keating yashimiwe uruhare rwe mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (Foto/Interineti)

Patrick Buhigiro

VILLAGE URUGWIRO – Ku wa 17 Ugushyingo 2010 muri Village Urugwiro, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Ambasaderi Colin Keating ukomoka mu gihugu cya New Zealand, akaba ari n’umuyobozi ukuriye urwego rwandika imikorere y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi mu Muryango w’Abibumbye (UN), akaba yarakiriwe mu rwego rwo gushyikirizwa umudari w’ishimwe kubera uruhare yagize mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Aha Keating yabwiye abanyamakuru ko yishimiye igihembo cy’umudari yashyikirijwe na Perezida Paul Kagame, avuga ko  ari igihembo cy’agahebuzo abonye mu buzima bwe.

Keating ati “mu gihe habaga Jenoside mu mwaka wa 1994,  nari Perezida w’Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi muri UN, nubwo UN yananiwe guhagarika Jenoside yaberaga mu Rwanda, ariko bamwe muri twe,  bake bakomeje kurwanya Jenoside yaberaga mu Rwanda, twanga ko hoherezwa abari bagize itsinda rya Operation Turquoise, kuko twari tuzi ko itagiye guharanira umutekano n’amahoro mu Rwanda.”

Akomeza agira ati “Ibyo kubikora si uko byari akarengane kakorerwaga Abanyarwanda, ahubwo byari mu nshingano zanjye.”

Keating yavuze kandi ko adashyigikiye Raporo yashyizwe ahagaragara na UN ku Rwanda.

Minisitiri w’Uburezi Dr Charles Muligande wari mu gikorwa cyo gushyikiriza umudari w’ishimwe Ambasaderi Keating nyuma y’ibiganiro na Perezida wa Repubulika, yatangarije abanyamakuru ko Keating yaje mu Rwanda kuko mu kwezi kwa 7, ubwo Abanyarwanda bibukaga imyaka 16 yari  ishize u Rwanda rwibohoye, yari mu bantu bagombaga guhabwa umudari w’ishimwe.

Minisitiri Muligande avuga ko Colin yarwanyije Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko akaba atarashoboye kuza icyo gihe hatangwaga amashimwe, ubu akaba yari yaje guhabwa umudari w’ishimwe yagenewe n’u Rwanda uzwi ku izina “ry’Umurinzi” uhabwa abantu bagize uruhare runini mu kurwanya Jenoside.

Minisitiri Muligande avuga ko mu biganiro Colin Keating yagiranye na Perezida wa Repubulika, yamubajije  uko aka Karere kifashe, ibyo mu Ntara ya Darful muri Sudan, muri Somaliya ndetse n’uko u Rwanda rubibona kugira ngo bizafashe mu gihe ako Kanama kareba icyakorwa mu gufasha ibihugu mu kubungabunga amahoro n’umutekano.

Colin Keating yavuze ko mu gihe Jenoside yabaga mu Rwanda muri Mata 1994, igihugu cye cyari mu bihugu bishinzwe amahoro n’umutekano ku isi akaba ari nabwo cyaje kubona umwanya wo kuyobora ako Kanama.

Mimisitiri Muligande avuga ko ibyo Colin ari umwe mu bantu bakeya bari mu Kanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi,  bavugaga ukuri ku biba mu Rwanda,  bamagana Jenoside yaberaga mu Rwanda, basaba ko LONI yagira uruhare mu gutabara abapfaga icyo gihe.

Minisitiri Muligande ati “icyo u Rwanda rwahereye umudari w’ishimwe Ambasaderi Colin Keating, ni uko ari mu bantu banze gushyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.”

Avuga ko igihugu cye kiri mu bihugu 5 byanze gushyigikira operation turquoise kuko cyari cyizi neza ko itari igiye gutabara abantu bicwaga muri Jenoside, ahubwo yari igiye gushyigikira abica Abatutsi mu Rwanda.

Muligande ati “u Rwanda rwasanze Keating ari umuntu w’inyangamugayo kandi ushize amanga,  uvuga ibyo atekereza nubwo byaba bidashyigikiwe n’abantu benshi ahagaze ku kuri no kwanga akarengane.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=474&article=18565

Posté par rwandanews