image
« Ubwatsi mureke kubusangira n’inka musakaze amabati ». Ibi Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabitangaje mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo 2010, aho yakanguriye abatuye b’Akarere ka Bugesera guharanira kuva muri nyakatsi bakubakisha amabati.

Perezida Kagame afungura ku mugaragaro isoko rya Nyamata
Muri urwo ruzinduko mu Karere ka Bugesera, umukuru w’igihugu yabanje gutaha isoko rya kijyambere ryubatswe n’Akarere ka Bugesera i Nyamata, rikaba ryaratwaye akayabo k’amafaranga agera kuri miliyoni 800 z’amanyarwanda. Abaturage bo muri ako Karere bakaba batangaza ko iri soko ryaje rikenewe kuko ryatumye babasha kwiteza imbere, ndetse ubu bakaba babona aho bagurishiriza umusaruro wabo.

Kampire Jacqueline ni umwe mu baturage bacururiza mu isoko rya Nyamata. Yashimiye Perezida kubw’isoko bahawe rikaba ribafasha mu mibereho yabo ya buri munsi, kuko ubundi aho bacururizaga izuba ryabicaga ndetse bakaba batarabashaga kubitsa amafaranga yabo, kuri ubu bakaba babitsa mu isoko dore ko na Banki iri muri iryo soko ibafasha kubitsa amafaranga baba bacuruje biboroheye.

Umukuru w’Igihugu yasuye kandi abahinzi b’imyumbati bo mu Murenge wa Mayange, abo kugeza ubu bahuje ubutaka bugera kuri hegitari 2000 muri uwo murenge, mu gihe mu Karere kose ka Bugesera hari ubuso bugera kuri hegitari 9437 zihinzeho igihigwa cy’imyumbati. Nyampundu Daforoza, umwe mu bahinzi b’imyumbati yatangarije Perezida Kagame ko ubu bamaze kugera ku rwego rushimishije mu buhinzi bwabo, kuko mu mwaka w’2006 bahingaga imyumbati ariko ntibabashe kubona umusaruro ushimishije ariko kugeza ubu bafite amoko menshi y’imyumbati arimo iyo bita: Mbakungahaze, Rwizihiza na Garuka Unsubire, izi mbuto zikaba zibaha umusaruro ushimishije, aho ingeri imwe ishobora kubyara ibiro biri hagati ya 25 na 40.

Icyo gihingwa cy’imyumbati kandi bagitunganya ku buryo bwinshi butandukanye harimo kuyiteka, kuyitogosa, isombe, gusheshamo ifu, ndetse n’ubundi buryo butandukanye. Icyo gihingwa kugeza ubu cyabagejeje kuri byinshi birimo kurihira amashuri abana babo, ubwisungane mu kwivuza, n’ibindi. Umukuru w’Igihugu yijeje abo bahinzi ko bitarenze mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2011 bazaba bahawe uruganda ruzabafasha guhesha agaciro no gutunganya umusaruro wabo. Yabasabye kujya bashyira isuku mu byo bakora kugirango birusheho kuba byiza.

image
image
Perezida Kagame n’abandi bayobozi berekwa ibikorwa by’abaturage

Nyuma yo gusura abo bahinzi, Perezida yagabiye inka za kijyambere abaturage bagera kuri 20 batishoboye barimo n’abasigajwe inyuma n’amateka, mu rwego rwo kubakura mu bukene ndetse no kuboroza kugirango biteze imbere. Mu Karere ka Bugesera abaturage batishoboye bamaze guhabwa inka bagera kuri 6,300. Amaze kugabira inka abo baturage, uwavugiye inka Gakunde Claver Umukuru w’Igihugu yasanze adakwiye kuba umushumba uragira iz’abandi gusa nawe amugabira inka. Yanahaye kandi bamwe mu baturage amabati kugirango bazabashe kwikura muri nyakatsi, dore ko mu Karere kose habarurwa abaturage bagera ku 11,859 batuye muri nyakatsi.

Bamwe mu baturage bagabiwe inka baganiriye na Igihe.com badutangarije ko bishimiye cyane iyo mpano bahawe n’umukuru w’igihugu. Nyirampabakuze Anastasie w’imyaka 57, avuga ko yaherukaga kunywa amata akiri umwana, kuri ubu iyo yashakaga kunywa amata yajyaga guca incuro.

Nyuma yo gusura abo bahinzi, kugabira abatishoboye inka no gukura abatishoboye muri nyakatsi, Perezida yaboneyeho no kuganira n’abaturage mu Murenge wa Mayange. Yabwiye imbaga y’Abaturage yari iteraniye aho ko yazanywe no kubashima ndetse no kuganira nabo, abibutsa ko muri manda ishize hari byinshi byagezweho, akaba ari umusingi w’aho bahera muri iyi manda ya kabiri ariko igikenewe cyane akaba ari ukwihutisha gahunda.

image
Perezida Kagame, bamwe mu baminisitiri, n’abayobozi b’akarere ka Nyamata

Yagize ati:”Ikigiye gukurikira ni ugukorana neza n’abo mwahisemo nabo bakabakorera neza.” Yavuze ko abayobozi bagomba kuzuzanya, leta igakora neza ibyo ishinzwe, abaturage nabo bakagira uruhare rwo gukora neza ibyo bashinzwe, ati:” Mbafitiye icyizere mu kongera uruhare rwanyu, ndetse natwe tuzongera uruhare.”

Yabwiye abo Baturage ko n’ubwo babonye isoko, ubwaryo ridahagije ko ahubwo ari ugukora iyo bwabaga bakongera umusaruro bakabona ibyo bazarijyanamo ndetse bakongera n’agaciro k’ibyo bakora. Yabasabye gukomeza gutera ibiti kugirango babashe guca ubutayu mu Karere ka Bugesera, anabakangurira guha agaciro igihigwa cy’imyumbati, ntibe iyo kotsa no guteka gusa. Yababwiye ko icyifuzo ari uko inka zagera kuri bose bakabasha korora kuko inka iyo yororotse bihindura imibereho y’abaturage Yabashishikarije kandi kugira umuco wo korozanya kugirango ubworozi bubashe kugera kuri benshi.

image

Yongeye gushimangira ko abaturage bagomba gukora ibishoboka byose bakikura muri nyakatsi bagasakaza amabati kuko abaturage batagomba gusangira ubwatsi n’inka.

Yasoje abasaba kugira umutekano, kwitabira ibikorwa kandi banabigiramo uruhare, kandi bakigab

 

urira bakihaza aho guhazwa n’abandi. Ati: ”aho gutega amaso abagiraneza natwe tube abagiraneza.” Yabasabye kubaka isura nziza ya Bugesera yari yarabaye igicibwa.

Foto: Urugwiro Village
Olivier MUHIRWA
http://www.igihe.com/news-7-11-8379.html
Posté par rwandaises.com