Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2010, Urukiko rw’ubutegetsi rwa Versailles rwemeye icyifuzo cya Agatha Kanziga Habyarimana, umupfakazi wa Habyarimana Juvénal wari perezida w’u Rwanda, nyuma y’aho uwo mutegarugori asabiye ko atakwimwa uburenganzira bwo gukomeza kuba mu Bufaransa.

Nk’uko Me Philippe Meilhac umuburanira yabitangarije Le Monde, ngo uretse kuba urwo rukiko rwaburijemo icyemezo cyo kumwaka ibyangombwa byo gutura mu Bufaransa, rwanasabye ko ubuyobozi bwakongera bugasuzuma neza ikibazo cye ku byerekeye gutura muri icyo gihugu.

Twabibutsa ko mu kwezi kwa Karindwi, Agatha Kanziga yari yarambuwe n’ubuyobozi bwa préfecture ya Essonne uburenganzira bwo gutura mu Bufaransa kuko ngo basangaga uwo mutegarugori ari ikibazo ku mudendezo rusange wa rubanda (ordre public), ariko bikaba byarakozwe komisiyo yemeza ibyo byangombwa itabigizemo uruhare, bikaba byaratumye madame Habyarimana n’abamuburanira bavuga ko icyemezo cyafashwe mu buryo budakurikije amategeko, ko ahubwo hagendewe kuri politiki n’umubano usigaye uri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Hagati aho, Agatha Kanziga Habyarimana w’imyaka 67 aracyakurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu. Leta y’u Rwanda ikaba ishaka ko yakoherezwa ino, impapuro zo kumufata zikaba zarasohotse mu Kwakira 2009. Kuri ubu akaba afungishijwe ijisho, aho ategereje kwitaba urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rugomba kwemeza niba azashyirwa mu maboko ya Leta y’u Rwanda cyangwa niba atazoherezwa.

Uwimana P
Versailles: Urukiko rwagize impfabusa icyemezo cyangira Agatha Kanziga kuba mu Bufaransa

Posté par rwandaises.com