Igihugu cya Canada kiritegura kohereza Faustin Rutayisire ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari Superefe wa Perefegitura ya Butare mu 1994.

Mu kwezi kw’ Ukuboza 2009, Akanama ka Canada Gashinzwe abinjira, abasohoka ndetse n’impunzi kemeje ko Faustin Rutayisire yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo. Uwo mwanzuro kandi wongeye gufatwa n’ Urukiko Rukuru rwa Canada(Canadian Federal Court) tariki ya 3 Ukuboza uyu mwaka ndetse bongeraho ko uwo mwanzuro utazajuririrwa.

Bivugwa ko Faustin Rutayisire yigishaga imibare muri Ecole Sociale de Karubanda, hanyuma muri Gicurasi 1994 agirwa Superefe muri Perefegitura ya Butare. Iyo mirimo yaje kuyivaho muri Nyakanga 1994 ahita ahungira muri Afurika y’Epfo, naho ntiyahatinda kuko yahise asaba ubuhungiro muri Canada, aza kwemererwa guturayo mu mwaka wa 2003.

Nyuma y’ imyaka ibiri gusa bamuhaye ubuhungiro nibwo Guverinoma ya Canada yatangiye kumukurikiranaho ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara. Urukiko rwa Canada rwashingiye ku bimenyetso rufite by’ uko Rutayisire yafatanyije n’abandi bayobozi gucura umugambi wa jenoside ndetse ko yagize uruhare mu iyicwa rya Victor Nduwumwe bakoranaga mu ishuri rya Karubanda.

Nk’ uko yabyemeje mu rukiko ndetse akaza no kubitangariza National Post, ikinyamakuru cyandikirwa muri Canada, Rutayisire yiregura avuga ko ari umwere. Avuga ko ubwo yabaga Superefe ubwicanyi bwari bwarateguwe, nta ruhare yabigizemo.

Uwunganira Rutayisire, Lorne Waldman avuga ko icyemezo cy’urukiko kidashobora kujuririrwa ko igisigaye ari ugutegereza niba bazohereza Rutayisire mu Rwanda.

Si Rutayisire gusa ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside muri Canada kuko muri Kamena uyu mwaka Ubushinjacyaha bwa Canada bwakurikiranyeho Jacques Mungwarere ibyaha bine bya jenoside ndetse n’ abandi nka Désiré Munyaneza wakatiwe gufungwa burundu umwaka ushize.

Erick Shaba Bill

http://news.igihe.net/news-7-11-9230.html
Posté par rwandanews