Babyeyi twabanye,
Bana tubyirukanye,
Nimuze dutaramane,
Duhe umuco wacu agaciro,
Igihugu kitagira umuco kiracika.

Iyo ni imikarago umuhanzi Massamba Intore yakoresheje mu rwego rwo gutumira abantu b’ingeri zose mu gitaramo cy’ umwimerere ari gutegura, kizaba tariki ya 31 Ukuboza 2010 kuri Lemigo Hotel. Mu kiganiro na IGIHE.COM ku mugoroba wo kuri uyu Gatatu, Massamba Intore yadutangarije ko ateganirije Abanyarwanda agashya, aho bazibonera uburyo abo hambere bataramaga bitari ibisanzwe.

Iki gitaramo yemeza ko ari ubwa mbere kizaba kibaye mu bihe by’ubu. Massamba azakorana n’ababyinnyi b’abahanga babyina mu matorero ya hano mu Rwanda tumenyereye, aho bazaba bakora imihamirizo ya kera itavangiye nk’ ikotaniro, inshogozabahizi, uruhame ndetse n’indi.

Massamba kandi yakomeje adutangariza ko muri icyo gitaramo azaririmba indirimbo ze zo hambere nka Amagaju yateranye n’ Ibihogo, Imihigo y’Imfura ndetse n’ iz’abandi bahanzi bagacishijeho mu bihe bya kera. Hateganijwe kandi abahanzi 5 b’ ibyamamare bo hambere baririmbaga zigata inyana, abo ngo bateguwe nk’ agaseke kazafungurirwa uzabasha kuhagera.

Uyu muhanzi umenyerewe mu ndirimbo zishyira umuco Nyarwanda imbere yakomeje atubwira ko icyo gitaramo gitandukanye cyane n’ ibimenyerewe ubu, kuko yemeza ko ataziharira ijambo nko mu bitaramo by’ubu, ahubwo akazi ke ari ugufasha igitaramo kugenda neza. Uburyo kandi ngo hazaba hateguwe ni nk’ubwa kera. Yaboneyeho kumenyesha abafite imivugo, ibisigo, ibyivugo, amazina y’ inka ndetse n’ ibindi ko bazahabwa umwanya bakisanzura.

Muri iki gitaramo kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti: ”Turangize umwaka twishimira intsinzi ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame”, Massamba kandi yagize ati: ”tugamije kwereka abakiri bato uko kera bataramaga ndetse no gukumbuza abakuze inkera y’ imihigo”. Aha kandi yaboneyeho kubwira abantu bose ko itsinda rishinzwe kugitegura rizagerageza gushyira ibiciro hasi ngo abantu bose babashe kukibonamo.

Twaboneyeho kumubaza aho amaze iminsi, dore ko atari aherutse kugaragara mu ruhando rw’ abandi bahanzi, Massamba Intore adutangariza ko tariki ya 5 Ukuboza 2010 yaririmbye mu gitaramo i Durban muri Afurika y’ Epfo, cyateguwe na Soweto Gospel Choir, iri tsinda rikaba ryaranakoranye nawe indirimbo yitwa Ab’iwacu muraho. Ngo kubw’icyo gitaramo kandi azaririmba no mu iserukiramuco riteganijwe tariki ya 9 Nzeri 2011.

Yaboneyeho kwisegura ku bakunzi be bo muri Canada bari bamwiteguye tariki ya 4 Ukuboza kuko aribwo yari muri Afurika y’ Epfo, ababwira ko bahishiwe byinshi mu bitaramo yitegura gukora mu bihugu bigize Amerika y’ Amajyaruguru na Canada irimo, mu kwezi kwa Gatandatu 2011.

Si ibyo gusa rero kuko Massamba ategerejwe muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11/12/2010 mu gitaramo kihariye umuco gakondo cyiswe Rwanda Night, hanyuma tariki ya 18/12/2010 akazagaragara ataramira abaturage bo mu mujyi wa Mombasa muri Kenya.

SHABA Erick Bill

http://www.igihe.com/news-9-22-9061.html

Posté par rwandaises.com