Muri uko kujurira, Ingabire n’umwunganira bavuga ko yaba arekuwe ngo kuko impamvu zo kumugumisha mu gifungo zatanzwe n’ubushinjacyaha zidahagije, ngo kandi ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza guhuzagurika mu nyito z’ibyaha bumukurikiranyeho. Ikindi Ingabire avuga ngo nuko ibivugwa n’ubushinjacyaha ko bukiri gukusanya ibimenyetso mu bihugu byo hanze nta kindi bigamije kitari ugutinza urubanza; ibyo akaba aribyo aheraho avuga ko akwiye kuba arekuwe.
Ingabire Victoire kandi yaje kongera kuvugira mu rukiko ko azi neza ko urubanza rwe ari urwa politiki, ngo akaba yiteguye kugonga icyo yise urukuta rw’amategeko.
Mu gusubiza, ubushinjacyaha bwo bwatangarije urukiko ko Ingabire ari kubwotsa igitutu agamije ko urubanza ruba hutihuti, ndetse ngo akaba yaranabyerekanye yanga kongera gusubiza ibibazo bwamubazaga mu rwego rw’iperereza. Ubushinjacyaha kandi ngo busanga uru ari urubanza rukomeye, rusaba iperereza rirerire, ryimbitse kandi ryitondewe ngo kuko ibyaha uregwa akurikiranyweho bikomeye.
Ku byerekeranye n’uko Ingabire Victoire amaze igihe kinini afunzwe ngo kubera iperereza, ubushinjacyaha bwo buvuga ko bukurikije ko ku byaha by’ubugome, bufite uburenganzira bwo gusaba ifungwa ry’agateganyo kugeza inshuro cumi n’ebyiri, ngo kandi no kuri Ingabire Victoire byashoboka igihe cyose byaba bibaye ngombwa, dore ko nawe aribyo aregwa.
Aha twabibutsa ko Ingabire ari muri icyo gifungo cy’agateganyo ku nshuro ya kabiri, ubwa mbere akaba yari yagishyizwemo tariki 26/10/2010, ubwa kabiri agishyirwamo tariki 26/11/2010, ubwo byemezwaga n’urukiko rwa Gasabo. Akurikiranyweho ibyaha byo gutera inkunga umutwe w’iterabwoba no gushishikariza abandi kurikora, gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, n’amacakubiri (divisionism).
Umucamanza akaba azatangaza icyemezo cye kuri iki kibazo ku munsi wo kuwa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2010.
Kayonga J