Augustin Nkusi, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha (Foto/Arishive)

Egide Kayiranga

COPENHAGEN – Ku wa  8 Ukuboza 2010, inzego z’ubutabera muri Danemark  zatangaje ko zataye muri yombi Umunyarwanda Emmanuel Mbarushimana w’imyaka 48, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo mugabo akaba yarahise afungirwa mu Mujyi wa Roskilde, uherereye mu bilometero 35 uvuye mu murwa mukuru Copenhagen.

Augustin Nkusi, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha akaba yaratangaje ko Emmanuel Mbarushimana yari  umwe mu Banyarwanda 15 bakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside, bashakishwa muri icyo gihugu cya Danemark.

Kuri ubu, ngo Emmanuel Mbarushimana akaba yaragendaga ahindagura amazina, aho yakoreshaga izina rya Emmanuel Kunda, ati “agiye gufungwa iminsi 40 mu gihe iperereza rikomeje.”

Ibyaha Emmanuel Mbarushimana akekwaho ngo akaba yarabikoreye mu Majyepfo y’u Rwanda, mu gace kahahoze ari Ndora.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha avuga ko uwo Mbarushimana ashobora kuzaburanishirizwa muri icyo gihugu, kuko nta masezerano yo guhererekanya abakekwaho ibyaha Danemark ifitanye n’u Rwanda.

Emmanuel Mbarushimana akaba yari atuye muri icyo gihugu kuva mu mwaka wa 2001, aho yatse ubuhungiro.

Siwe Munyarwanda wa mbere ufatiwe muri Danemark aregwa ibyaha bya Jenoside, kuko Sylvère Ahorugeze uburanishirizwa muri Suède nawe yafatiwe muri Danemark.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=484&article=19046

Posté par rwandanews