Perezida Paul Kagame (iburyo) ashyikirizwa igihembo na Mohamed Ali (Foto/J. Mbanda)

Kizza E. Bishumba

KIGALI – Perezida Paul Kagame yavuze ko nta muntu ukwiye kugenera undi uko agomba kubaho, ko ahubwo abantu ubwabo aribo bagomba kwihitiramo uko bagomba kubaho bitewe n’icyo babona cyabagirira akamaro.

Ibyo Perezida Kagame yabivugiye muri Hoteli Serena ku mugoroba wo ku wa 09 Ukuboza 2010 mu muhango wo gushyikirizwa igihembo yagenewe n’Umuryango mpuzamahanga w’Amahoro n’ubumwe (Global Peace and Unity) bamushimira uruhare yagize mu kugarura amahoro n’umutekano mu Rwanda ndetse n’ahandi  harangwa umutekano muke.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda ubwabo aribo bafashe iyambere mu kwishyiriraho ubuyobozi bubabereye bwatumye bagera kuri byinshi ati “ ubuyobozi si Perezida cyangwa izindi nzego za Leta gusa, ahubwo n’inzego zose zaba iz’amadini, abikorera n’izindi, ni yo mpamvu buri wese yakagombye kugira uruhare mu gushyigikira icyateza abantu imbere aho gutegeraza ko hari undi uzaza kubakemurira ibibazo.”

Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye iki gikorwa ko abashaka gufasha Abanyarwanda kwiteza imbere, kugira ubuzima bwiza nta kibazo bazafatanya ariko agira ati “ abashaka ko dukora ibyo bashaka bitatwubaka bo ntituzabemerera, u Rwanda uko rungana kose nta warugira uko benerwo batabyifuza, ibyo twarabyanze”

Umukuru w’Igihugu yashimiye abatanze iki gihembo avuga ko ari ishimwe ku Banyarwanda muri rusange bitewe n’ubufatanye bwabo mu kwishakira inzira zo gukemura ibibazo biriho.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda ubwabo aribo bihitiyemo ntawubahiteyemo uko bagomba kubaho. Yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda atanga urugero ku byabaye mu Rwanda muri 1994 avuga byatewe n’ubuyobozi bubi butifatiraga icyemezo cy’uko Abanyarwanda bagomba kubaho bagahitirwamo  n’abandi bahembera amacakubiri n’inzangano hagati y’Abanyarwanda ingaruka iza kuba Jenoside.

Yavuze ko ibyabaye mu Rwanda byatanze ndetse ko Abanyarwanda bagomba kwihanganirana ariko ko rimwe na rimwe hari ibidashobora kwihanganirwa. Yatanze urugero rw’abakwirakwiza amakuru atariyo ku Rwanda ariko abashobora kugera mu Rwanda babasha kubona ukuri nyako, ndetse hari n’abafashe umugambi wo kwandika ibitabo bivuga ku Rwanda nyuma yo kurusura.

Perezida Kagame yasabye abitabiriye uyu muhango gukora ubuvugizi bugamije kugarura amahoro n’umutekano cyane ahakiri ibibazo by’amakimbirane n’intambara.

Umuyobozi w’Umuryango Global Peace and Unity Ali Mohamed yashimye u Rwanda kuba igihugu kigendera ku mategeko ashimira by’umwihariko aho igihugu kigeza nyuma y’igihe gito ruvuye mu kaga ka Jenoside.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside abantu ngo bibazaga ko hagiye kubaho guhora no kwihorera, ubu bakaba batangazwa no kuuba Abanyarwanda  bariyunze bituma haboneka amahoro yabaye umusemburo w’inzira y’iterambere u Rwanda rurimo ubu.

Ali yaboneho kunenga itangazamakuru cyane iryo mu Bufaransa rivuga ibintu uko bitari mu Rwanda asaba Abanyarwanda kuryima amatwi ahubwo bagakomeza kwiyubakira igihugu.

Minisitiri w’Ubtegetsi bw’igihugu w’u Rwanda Musoni James mu ijambo rye yashimiye uwo muryango kuba warahisemo Perezida Paul Kagame avuga ko icyo gihembo cy’umwaka wa 2010 ntawundi gikwiye uretse Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Minisitiri yashiye uruhare rwa Perezida Kagame mu kubanisha neza Abanyarwanda avuga ko ari nayo nk’ingi y’umuvuduko w’iterambere u Rwanda rufite.

Umuhango wo gushyikiriza igihembo cy’amahoro Perezida Paul Kagame  wabaye nyuma y’inama yari yitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo abahagarariye amadini mu Rwanda no hanze yarwo bahuriye mu muryango Global Peace and Unity ndetse n’abo mu karere k’ibiyaga bigari (Great Lakes Inter –Religious network) yigaga ku bijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=483&article=18992

Posté par rwandaises.com