Urukiko rw’ibanze rw’i Paris rwanze icyifuzo cyo kurekura umunyarwanda Callixte Mbarushimana ukurikiranyweho ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe na FDLR mu mwaka wa 2009 mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 2 Ukuboza, urukiko rw’ibanze rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa rwanze icyifuzo cyo kurekura uyu Mbarushimana Callixte cyari cyatanzwe ku wa 11 Ukwakira.

Kuwa 3 Ugushyingo, uru rukiko rwari rwemeye koherereza uyu mugabo w’imyaka 47 y’amavuko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye, ariko biza kubangamirwa n’abamwunganira mu mategeko nyuma y’inyandiko bari banditse bagaragaza impungenge.

Mbarushimana wari umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FDLR, akurikiranyweho ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo kwica, gufata ku ngufu, iyicarubozo n’ibindi. Uretse ibi byaha byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya n’uwo mutwe abereye umwe mu bayobozi, Mbarushimana akaba anashinjwa kuba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Fabrice KWIZERA

http://news.igihe.net/news-7-11-8921.html

Posté par rwandaises.com