Perezida wa repubulika Paul KAGAME kuri iki cyumweru yakiriye mu rugo iwe mu Kiyovu, ministre w’ububanyi n ‘amahanga wa Singapoure Zainul Abidin Rasheed. Ibiganiro byabo byibanze ku musaruro w’uruzinduko itsinda ry’abashoramari bo muri SINGAPOURE bari bayobowe na ministre Abidin Rasheed bashoje mu Rwanda.
Ministre Abidin Rasheed wari kumwe na madame we yashoje uruzinduko rwe mu Rwanda agirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul KAGAME. Nk’uko byasobanuwe na John GARA, umuyobozi wa RDB, ikigo cy’igihugu cy’iterambere wari kumwe nabo bashyitsi, ngo ibiganiro hagati ya Perezida KAGAME na ministre Abidin Rasheed byibanze ku musaruro w’uruzinduko Abidin Rasheed yagiriye mu Rwanda.
Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Singapoure yaje mu Rwanda ayoboye itsinda ry’abashoramari 17 bo mu gihugu cye. Bari baje kureba inzego bashobora kuba bashoramo imari mu Rwanda, kureba niba hari abashoramari bo mu Rwanda bagirana amasezerano y’ubufatanye no kureba ingamba zo gushyiraho ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera mu bihugu byombi. Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Singapoure Abidin RASHEED avuga ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gushora imari.
«Kubera umutuzo u Rwanda rufite, Singapour isanga hari inzego nyinshi yafatanyamo n’u Rwanda mu guharanira iterambere ry’ibihugu byombi. Turashaka gukora ibirenze ubutwererane hagati ya gouvernements z’ibihugu byombi, tugashyiaraho ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera zikarushaho guteza imbere ishoramali».
Umuyobozi wa RDB John GARA yemeza ko uru rugendo abashyitsi bo muri Singapoure bagiriye mu Rwanda rwatanze umusaruro mwiza, ngo kuko hari abashoramari babili bo muri Singapoure bahise batangiza ibikorwa by’ishoramari mu Rwanda.
«Umushoramari umwe azashyiraho uruganda rukora imyenda, undi azashora imari mu bikorwa by’ubucuruzi bwo mu nzego zitandukanye, ku buryo yajya azana mu Rwanda ibintu bikorerwa Singapoure».
Jon GARA yanavuze ko RDB igiye gukorana na minisiteri y’ububanyi n’amahanga kugira ngo itsinda ry’abashoramari bo mu Rwanda bazajye muri SINGAPOURE gukomeza guteza imbere ubufatanye mu by’sihoramaRi. U Rwanda rufata Singapoure nk’igihugu cyarubera urugero mu kwiteza imbere.
UFITINEMA REMY MAURICE
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=1841
Posté par rwandaises.com