Mu kiganiro Brig.Gen Rutatina yagiranye n’abakozi ba ORINFOR cyerekeranye na raporo ya LONI ivuga ko ingabo z’u Rwanda zaba zarishe impunzi muri Congo yitwaga Zaïre icyo gihe, yavuze ko ari ikinyoma abayikoze bakaba ngo bari bifitiye imigambi yabo.

Nk’uko Brig.Gen Rutatina yakomeje abivuga ngo abayikoze ni ba bandi kuva na kera bashatse kugaragaza ko nta jenoside yabaye mu Rwanda babona LONI iyemeje bagashaka kwerekana ko noneho habaye jenoside ebyiri byanze nabyo babyimurira muri Congo.

Rutatina yavuze ko jenoside itaza nk’impanuka ko itegurwa kandi igira ibyiciro muri iryo tegurwa. Ati « hari ivangura hakaba kwambura abo wavanguye ubumuntu ukabita ikindi kigomba kwicwa bityo n’igihe cyo kwica abica bakumva ko atari abantu bica ».

Yabwiye abakozi b’Ikigo cy’Itangazamakuru ORINFOR ko FPR nk’Umuryango waje no kugira ishami ryawo RPA (ingabo) utigeze ugira ivangura kuva watangira kugeza ubu. Ati « ku ya kabiri ukwakira 1990 Rwigema Fred atabarutse uwari amwungirije Kanyarengwe niwe wahise aba chairman wa RPF nta mpaka zigeze zihaba ». Ati « ubwo twabohozaga abantu muri gereza ya Ruhengeri barimo ba Biseruka, Muvunanyambo n’abandi twabashyize muri « High command » mu buyobozi bwo hejuru » bigaragaza ko nta vangura ryigeze muri RPF/RPA. Naho ku byo gukora jenoside byo ati « nta muco wa jenoside uba mu mateka ya FPR ». Yongeyeho ko ubwo FPR yavukaga no mu nama zayo yakoreshaga yahoraga ivuga gushakira Abanyarwanda ubuyobozi bwiza buzira ivangura iryo ari ryo ryose no guteza igihugu imbere nta nama n’imwe yigeze ivugirwamo ubwicanyi. Ibyo bikaba bigaragaza ko nta muco w’ubwicanyi muri FPR.

Brig. Gen. Richard Rutatina yerekanye uburyo Abanyarwanda bahungishijwe ku ngufu bakajya muri Congo n’amagambo yavugwaga ko FPR n’ubwo yatsinda nta muntu izasanga bityo ko itazabona abo itegeka. Ati « Ex-Far n’Interahamwe bashoreye abantu ku ngufu babajyana muri Congo ».

Ibi ngo babikoze bafite byinshi bagamije ati uretse no kubamara mu gihugu ngo FPR ibure abo itegeka hari no kuzabona abo batoza ngo babashyire mu gisirikari hakiyongeraho kubihisha inyuma no kubakuramo inkunga yo gukomeza gahunda zabo. Kuva bagera muri Congo ngo nta gihe u Rwanda rutasabye ko abasirikari batandukanywa n’impunzi ariko ntibikorwe. Ati « u Rwanda rwasabye ko niba byanze babajyana kure y’umupaka nk’uko amategeko mpuzamahanga abivuga nabyo ntibyakozwe ». Icyavuyemo rero nyuma y’uko ibyo byose byasabwaga bidakozwe ngo ni uko ba basirikari n’Interahamwe bambukaga bakaza mu Rwanda bakica abantu, bakarandura ibikorwa remezo bagakora amarorerwa yose kandi isi irebera. Richard Rutatina ati « Rero twagiye muri Congo kubera ibitero» ati «twagiye twirwanaho no kugira ngo ducyure impunzi”.

Brig.Gen Rutatina yagaragaje ko batigeze binjira mu nkambi y’impunzi. Ati “Byaba ari ubuswa uroshye abasirikari bawe mu nkambi irimo abantu bangana kuriya bafite imbunda kuko ntawagaruka bityo ati raporo ya LONI ni ikinyoma gusa”. Ikindi yibukije abantu ni uko mbere y’uko RPA yambuka byari byemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ku buryo n’izo mpunzi zitaha Leta ngo yari yagiye kuzakira ku mupaka. Ku buryo rero ngo impunzi zasohotse mu nkambi ngo abasirikari ba RPA bazengurutse inkambi bafata mikoro bityo bahamagarira impunzi gutaha. Niko byagenze impunzi zaratashye ariko ari Ex-Far ari Interahamwe hari abo bashoreye babanyuza mu bihuru bakomeza berekeza muri Congo hagati.

Nyuma yaho rero hari urugamba ariko raporo ya LONI itavuga urwo ari rwo ni urwari hagati ya RPA ku ruhande rumwe n’ingabo za Mobutu ukongeraho aba Mayi Mayi. Rutatina ati “Uru rwari urugamba rukomeye nyamara raporo ngo ntacyo iruvugaho ahubwo ikerekana ko abasirikari ba RPA ngo babaga barwana n’impunzi”.

Ku byo bavuga by’imva rusange zagaragaye Brig. Gen. Rutatinya yavuze ko icyo birengagije ni uko abantu bicwaga na Korera mu bwinshi ku buryo aho izo mpunzi zabaga zitari gushyingurwa umuntu umwe umwe ngo babone izo mva zose. Ikindi kinyoma Rutatinya yagaragaje kiri muri raporo ni aho ivuga ko abasirikari ba RPA bakoreshaga impiri, amasuka n’imihoro ati uretse ko uwo atari n’umuco wa RPA wo kwica nta n’umusirikari wagenda kilometero ibihumbi bibiri ahetse imbunda n’amasasu ngo agerekeho n’ubuhiri. Ati “Na Ex-Far izwi muri jenoside yakorewe Abatutsi nta mpiri bagendanaga”. Ikindi kinyoma yagaragaje ni aho bavuga ko RPA yakoreshaga abaturage guhamba impunzi bishe. Ati “Ntibibaho ko umusirikari muzima yica impunzi akita hanze ahamagara abaturage ngo baze abe aribo bahamba”.

Nk’uko Brig. Gen. Rutatina yakomeje abivuga ngo ibyo by’amahiri abakoze raporo bashakaga kubishyira mu ndorerwamo ya jenoside nyayo nk’iyo muri 1994 mu Rwanda. Ati “ni nayo mpamvu muri iyo raporo bavuga ko ngo ubwo bicaga impunzi bazitaga ingurube ngo bise ni uko mu Rwanda Abatutsi bitwaga inyenzi”. Ikindi yavuze ni uko ngo bajya muri Congo ingabo za RPA zarimo abantu bose baba Abatutsi, Abahutu ewe ngo n’Abatwa ati “Ubwo se ni nde wicaga nde ninde witaga nde ingurube”.

Ku byerekeranye no gufata abagore ku ngufu ati “Ibyo ni bya bindi byo gutsindagira ngo ibyo batekereza koko byitwe jenoside, ati ntawe utazi imyitwarire y’ingabo zari iza RPA ku rugamba ngo n’uwakinishaga gufata umukobwa ku ngufu yaraswaga ku buryo nta n’uwabikinishaga”. Ikimenyimenyi uretse no gufata ku ngufu ni uko abasirikari b’u Rwanda bavuye muri Congo ntihagire abagore babakurikiza inda n’abana nk’uko byagiye bigenda ahandi.

Brig. Gen. Rutatina yabwiye abo bakozi b’ikigo cy’Itangazamakuru ORINFOR ko ibiri amambo Loni yaba izi kuko byanavuzwe cyane ariko ntibivuga ni uko impunzi zishwe na Ex-Far n’Interahamwebababuza gutaha ati uwo abasirikari ba RPA babonaga yacitse ba Ex-Far baramucyuraga ku buryo hari n’abazaga mu ndege nk’uko hari n’ababitangiye ubuhamya. Ntaho ngo bigeze bahurira n’inkambi yindi y’impunzi mu mayira kuko iyo impunzi zumvaga amasasu zahitaga zigenda ewe na Kamanyora ngo zavuye mu nkambi zumvise RPA irwana na Ex-Far n’Interahamwe ati nta muntu n’umwe waguye mu nkambi ya Kamanyora nk’uko raporo ibivuga.

Brig.Gen. Rutatina yavuze ko u Rwanda rwabyumvishije abantu batandukanye ndetse no muri LONI ubwaho ko iyi raporo ari ibinyoma gusa kandi byumvikanye ndetse ko hari n’abantu nka ba Aldo Ajello bayinenze. Ati “turacyakomeza kandi gusobanurira n’abandi” ati “namwe nk’abanyamakuru mwajya mubisobanurira abatabyumva byarimba no mu midugudu yanyu”. Abakozi ba ORINFOR nabo bamusabye ko ibisobanuro yabahaye yabishyira ku internet abantu benshi bakabibona ku buryo bworoshye.

Yabasezeranije ko igihe cyose bamukenera ku kintu iki n’iki batumva bamutumira. Icyo kiganiro cyarangiye saa moya n’igice z’umugoroba cyari cyabereye mu cyumba cy’inama cy’inyubako y’Akarere ka Nyarugenge.

Ni Inkuru ya Imvaho Nshya nimero 2053 yo guhera tariki 20 Ukuboza kugera tariki 22 Ukuboza 2010
Yanditswe na Ndamage Frank

http://www.igihe.com/news-6-9-9299.html

Posté par rwandanews