Ukigera ku kagugu ahateganyijwe kubakwa amazu y’ abana bacitse ku icumu rya jenoside batagira aho baba usanganirwa n’urusaku rw’imashini zisiza ikibanza kigiye kubakwamo amazu abiri azaba arimo icumbi n’aho gufungurira. Dr Ismael Buchanan umunyamabanga wa diaspora nyarwanda yatangije uyu mushinga yatangarije Radio Rwanda ko kuba imirimo yaratinze gutangira byaturutse ku kubanza kuzuza ibisabwa n’amategeko mbere yo kubaka akaba nta nyerezwa ry’amafaranga ryabayeho nk’uko hari bamwe babivugaga.
Mu rwego rwo gucunga neza imikoreshereze y’amafaranga yatanzwe muri gahunda ya one dollar compaign hashyizweho ubuyobozi buhuriweho na minisiteri y’ingabo,iy’ububanyi n’amahanga iy’ibikorwa remezo na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside na IBUKA. Kuba diaspora nyarwanda yaratangiye undi mushinga wa bayi bayi nyakatsi uyu wa mbere utararangira Dr Ismael asanga ntawe bikwiye gutera impungenge kuko ari imishinga ibiri itandukanye kandi izakurikiranwa neza.
Umushinga wo kubakira abana bacitse ku icumu rya jenoside batagira aho baba watangijwe n’abanyarwanda baba mu mahanga mu mwaka wa 2008 ukaba waragombaga kurangira mu myaka ibiri. Hashize amezi atanu, ibuye ry’ifatizo rishyizwe ahazubakwa aya mazu. Undi mushinga wa Diaspora wa bayi bayi nyakatsi wo watangijwe mu karere ka Bugesera uteganyijwe kurangira mu mwaka utaha wa 2011.
Jean Damascène MANISHIMWE
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=1847
Posté par rwandanews