Umunyamabanga wa diaspora nyarwanda aratangaza ko mu gihe kitarenze amezi 12 aribwo amazu umushinga one dollar compaign wateganyije kubakira abana bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi azaba yuzuye.  Dr Ismael Buchanan yavuze ko imirimo yo kubaka yatinze gutangira bitewe no kuzuza ibyangombwa bisabwa n’amategeko mbere yo kubaka. Mbere havugwaga ko aya mazu yagombye kuba yuzuye mbere y’uko uyu mwaka w’2010 urangira.

Ukigera ku kagugu ahateganyijwe kubakwa amazu y’ abana bacitse ku icumu rya jenoside batagira aho baba usanganirwa n’urusaku rw’imashini zisiza ikibanza kigiye kubakwamo amazu abiri  azaba arimo  icumbi n’aho gufungurira.  Dr Ismael Buchanan umunyamabanga wa diaspora nyarwanda yatangije  uyu mushinga yatangarije Radio Rwanda ko kuba imirimo yaratinze gutangira  byaturutse ku kubanza kuzuza ibisabwa n’amategeko mbere yo kubaka  akaba nta nyerezwa ry’amafaranga ryabayeho nk’uko hari bamwe babivugaga.
Mu rwego rwo gucunga neza imikoreshereze y’amafaranga yatanzwe muri gahunda ya one dollar compaign hashyizweho ubuyobozi buhuriweho na minisiteri y’ingabo,iy’ububanyi n’amahanga iy’ibikorwa remezo na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside na IBUKA. Kuba diaspora nyarwanda yaratangiye undi mushinga wa bayi bayi nyakatsi uyu wa mbere utararangira Dr Ismael asanga ntawe bikwiye gutera impungenge kuko ari imishinga ibiri itandukanye kandi izakurikiranwa neza.
Umushinga wo kubakira abana bacitse ku icumu rya jenoside batagira aho baba watangijwe  n’abanyarwanda baba mu mahanga mu mwaka wa 2008 ukaba waragombaga kurangira mu myaka ibiri. Hashize amezi atanu, ibuye ry’ifatizo rishyizwe ahazubakwa aya mazu. Undi mushinga  wa Diaspora wa bayi bayi nyakatsi wo watangijwe mu karere ka Bugesera uteganyijwe kurangira mu mwaka utaha wa 2011.
Jean Damascène MANISHIMWE

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=1847
Posté par rwandanews