Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara muri iki gitondo cyo kuwa 28 Ukuboza 2010 na Frank Habineza, Perezida w’ishyaka ribungabunga ibidukikije na Demokarasi (Democratic Green Party of Rwanda), iri shyaka ryahagaritse imikoranire n’ihuriro ry’imitwe ya Politike itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda (Permanent Consultative Council of Opposition Parties in Rwanda-PCC).

Mu itangazo rye, Habineza Frank yagize ati: “Twe nka Green Party, dukomeje urugendo rwacu mu guteza imbere demokarasi mu Rwanda, kandi tugashyiraho akacu ngo haboneke umuti urambye ku bibazo by’igihugu. Dushyize mu gaciro uko umwuka wa Politike wifashe mu Rwanda, by’umwihariko mbere na nyuma y’amatora ya Kanama 2010, aho imitwe ya Politike yagaragaje uruhare rwayo mu nzira zinyuranye, twunamiye Visi Perezida wacu wa mbere, André Kagwa Rwisereka; Tugendeye ku murongo wa politiki twiyemeje nawo ushingiye ku mahame y’andi mashyaka aharanira kubungabunga ibidukikije ku isi no muri Afurika, by’umwihariko: kwirinda ubushyamirane (Non-Violence), Demokarasi igizwemo uruhare na buri wese (Participatory Democracy / Démocratie participative), ubutabera kuri bose (Social Justice/Justice Sociale) kubahiriza urunyurane rw’ibitekerezo (Respect for Diversity/Respect dans la diversité), n’iterambere rirambye ( Sustainable Development); Ishyaka riharanira demukarasi no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda rihagaritse kuba umunyamuryango wa PCC, bityo n’inshingano zose twari dufitemo turazihagaritse.”

Perezida wa Green Party asohoye iri tangazo nyuma y’amezi agera kuri atatu ari hanze y’igihugu, ku mugabane w’u Burayi. Kuva mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, yatorewe kuba Perezida w’Urugaga rw’amashyaka yose abungabunga demokarasi n’ibidukikije muri Afurika.

Mu kwezi gushize, nibwo Prof. Dr. Papa Meisa Dieng, Umunyamabanga Mukuru w’ Urugaga rw’amashyaka aharanira kubungabunga ibidukikije ku rwego rwa Afurika (African Green Federation – AGF), yari yasabye Frank Habineza kwitandukanya n’andi mashyaka abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda gusangira nayo ibyaha bikomeye biregwa abayobozi bayo, bityo bikanduza isura nziza y’urwo Rugaga. Abo bayobozi ni Victoire Ingabire uyobora FDU-Inkingi na Bernard Ntaganda uyobora PS Imberakuri ubu babarizwa muri Gereza Nkuru ya Kigali (1930), bakaba banakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Tubagejejeho iyi nkuru, mu gihe tukigerageza kuvugana na Frank Habineza, Perezida wa Green Party. Mu masaha ari imbere turabagezaho iby’ikiganiro turi bube twagiranye.

NTWALI John Williams
 

http://news.igihe.net/news-7-11-9477.html

Posté par rwandanews