Agaruka ku ijambo ejo yari yavuze atangiza iyi nama, yavuze ko hari ibintu biba atari ngombwa ko umuntu abigarukaho cyangwa akabitindaho cyane, ariko avuga ko iyo bibaye ngombwa umuntu abivuga. Yagize ati: ”Hari ibintu ubundi umuntu atavuga, ejo navugaga abantu badafite agaciro nubwo bitari ngombwa.”
Yakomeje agira ati: “ntabwo ari umwanya wo kwirirwa dusubira mu binyoma bikwirakwizwa n’ababihahisha, numvaga atari ngombwa kubiha agaciro ariko impamvu ni iyi: iyo umuntu agumya yanduza umwenda wera awutera ibyondo, iyo utawuhanaguye uwo mwenda ugera aho ugahindura isura, ejo rero nahanaguraga umwanda.”
Yavuze ko abashaka umwenda wera mu banyarwanda ari bo benshi ndetse ashimangira ko aricyo kimuha icyizere. Yagize ati: “Abashaka umwenda wera mu banyarwanda nibo benshi, kandi uko ari benshi nicyo kimpa icyizere ko bishoboka kuko imbaraga za benshi zirahari kandi zigomba gukoreshwa.”
Muri iri jambo kandi Perezida Kagame yibukije abari bateraniye aho ko kugirango U Rwanda rube rugeze aho rugeze ubu byasabye ibintu bikomeye. Yagize ati: ”Uru Rwanda n’uwashaka kurukiniramo cyangwa kurukinisha ajye yibuka ikintu kimwe: twanyuze mu mateka mabi kandi amateka mabi ntakwiye kwibagirana, wenda umuntu yayirengagiza cyangwa akababarira uwayagizemo uruhare, ariko byaba ari ishyano n’igitangaza umuntu yibagiwe.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko amateka mabi ari Abanyarwanda bayiteye, ariko avuga ko n’abo hanze babigizemo uruhare ndetse ashimangira ko n’ejo bazaba bahari kandi ntawabahindura; gusa yasabye abayobozi bari bateraniye aho ko icyo bagomba gukora ari uguhindura imyumvire n’imikorere yabo.
Perezida Kagame kandi yashimiye abantu bose bitabiriye iyi nama ndetse abibutsa ko uburemere bw’iyi nama ari ugushaka imbaraga nshya no kwibukiranya inshingano abayobozi bafite zo kubaka igihugu, akomeza avuga ko kugirango umuntu abigereho agomba kubikorera.
Yagize ati: “Ibyo ntitwabigeraho tutabikoreye nka ba nyirabyo. Ni ukuvuga ngo niba turi ba nyirabyo, buri wese agomba kubigiramo uruhare baba abari mu Rwanda, abari mu hanze, abumva neza cyangwa nabi ndetse n’abajya impaka.”
Yibukije abayobozi ko imyanya barimo batazayihoramo ariko U Rwanda rwo ruzahoraho aho yababwiye ati: “Njyewe nawe tugomba guhinduka, intebe wicayemo uyu munsi, ejo ushobora kutayicaramo, nanjye nshobora kutayicaramo ariko U Rwanda no gutera imbere byo bizahoraho.”
Abari bateraniye muri iyi nama bafashe imyanzuro igera kuri 23 ikubiye mu nkingi enye za guverinoma arizo: Ubukungu, Ubutabera, Imibereho myiza y’Abaturage n’Imiyoborere myiza. Muri yo hakaba harimo gushyiraho ingamba zo gukangurira abaturage kwitabira gahunda z’ Umurenge SACCO, Kongera ibigo by’Imari iciriritse, Kunoza Politiki y’ubukorerabushake, Kwegereza abaturage Serivisi nziza, Gushishikariza abari muri Diaspora kuza gusura U Rwanda no kurushaho gukora ubuvugizi, Gushishikariza abikorera gushora imari mu burezi, Gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa by’ubuvuzi n’ibindi.
Twababwira ko iyi nama ya munani y’Umushyikirano yahuje abantu basaga 950 barimo abagize guverinoma, imitwe yombi igize Inteko Ishinga, Amategeko, Abayobozi mu nzego z’Ibanze, Inzego za gisirikare, Abagize Sosiyete sivile, Imiryango itegamiye kuri Leta, bamwe mu banyarwanda baba mu gihugu ndetse n’ababa mu mahanga ya hafi muri Afurika ndetse n’aya kure nko mu Burayi, Amerika na Aziya. Benshi muri aba bagaragaje ko bishimiye kuba barabashije kwibonera iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho mu nzego nyinshi, ndetse baniyemeza kubera cyangwa kuzakomeza kubera ba ambasaderi beza igihugu cyababyaye.
Iyi nama kandi yakurikiranywe n’abantu benshi kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu ndetse inakurukiranwa n’abantu basaga ibihumbi ijana (100,000) kuri Internet ku rubuga www.umushyikirano.gov.rw
Perezida Kagame ku munsi wa kabiri w’Inama y’Umushyikirano. Akikijwe n’abakuriye
Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi
Umwe mu banyarwanda baba hanze yarwo ari gutanga ibitekerezo mu nama y’Umushyikirano.
Benshi mu Banyarwanda baba hanze bagaragaje kwishimira intambwe
igihugu cyabo cyateye
Ifoto y’urwibutso Perezida Kagame ari kumwe n’Abanyarwanda baba hanze yarwo bari muri iyi nama
Foto: Urugwiro Village
Ruzindana RUGASA