Sosiyete Sivile nyarwanda yateguye ibiganiro mpaka bigamije kungurana ibitekerezo ku bwisanzure muri politiki yo mu Rwanda. Ibyo biganiro birahuza abanyarwanda b’ingeri zose ndetse n’ababa mu mahanga barimo abanyapolitiki banakunze kuvuga ko mu Rwanda nta bwisanzure bwa politiki buhari nabo bazakurikira ibyo biganiro kuri internet banabigiremo uruhare.

Mu gihe bamwe bavuga ko mu Rwanda hari ubwisanzure mu bya politiki abandi bakavuga ko nta buhari, itegeko nshinga rya Republika y’u Rwanda ryo mu ngingo yaryo ya 33 rigaragaza ko ubwisanzure mu bitekerezo no kubigaragaza ari imwe mu mahame yaryo.

Ariko se ubundi iyo umuntu avuze ubwisanzure cyangwa ubureganzira mu bya politiki bishaka kuvuga iki? Me Nkongoli Laurent ni komiseri muri komisiyo y’igihugu y’uburenganzire bwa muntu, asobanura ko hariho uburenganzira budakumirwa n’ubushobora gukumirwa. Ubwisanzure mu bya politiki bushobora gukumirwa mu bihe biteganywa n’amategeko ntibwagereranywa n’uburenganzira bwo kubaho, bwo budashobora gukumirwa. Impaka nyinshi rero zikomoka ku kutamenya ko hari uburenganzira bushobora gukumirwa n’ubushobora gukumirwa, ariko hakaba n’ubumenyi buke mu bijyanye n’amategeko nk’uko bisobanurwa na none na Me Nkongoli Laurent, wakomeje avuga ko hari n’abanyapolitiki bigerezaho muri politiki kuko bapfa kuyikora ntacyo bayiziho, amakosa yabo bakayagereka ku mategeko no ku buyobozi buba buriho.

Ibindi bibazo biterwa n’uko abanyapolitiki bamwe bajya muri politiki bashinga amashyaka badafite ubukure buhagije, ahubwo bashakira amaronko muri politiki ntibagaragare mu bibazo by’abaturage nk’uko bisobanurwa na Ingabire Marie Immaculée umuyobozi wa Transparency Rwanda. Ibindi Ingabire asobanura bibangamira ubwisanzure mu banya politiki ni amateka y’imiyoborere mibi yaranze ibihugu byinshi bya Afurika birimo n’u Rwanda bigatuma abantu bahorana ubwoba bwo kuvuga ibyo batekereza.

Abanyapolitiki bayobora amashyaka twaganiriye nabo barahamya ko amashyaka ariho ku izina gusa adakwiye kwemerwa. Umwe mu bayobozi b’ishyaka PSD, Jean Damascène Ntawukuriryayo na Protais Mitali, Visi Perezida w’ishyaka PL nabo niko babibona.

Abaturage baganiriye na Radio Rwanda bemeza ko bagira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi no mu byemezo bifatwa n’ubuyobozi. Gusa ariko ngo haracyari abitinya kubera ubujiji.

Umwe mu baturage b’akarere ka Musanze we avuga ko ubwisanzure mu Rwanda buhari ahubwo ngo abavuga ko ntabuhari baba bagamije gusebya u Rwanda; ababivuga bari hanze bo ngo ni uko batazi u Rwanda.

Umuyobozi w’ishyaka PL Protais Mitali we ahubwo ngo mu bijyanye n’ubwisanzure bwa politiki u Rwanda rukwiye kubera abandi urugero. Protais Mitali ariko arasanga hari ibikwiye kunozwa: abaturage ngo baracyakwiye gushishikarizwa kumenya uburenganzira bwabo no kumenya kunenga abayobozi babo mu bwisanzure.

Umuvugizi wa Sosiyete sivile yo mu Rwanda Rwibasira asanga kuba ubwisanzure bwa politiki buhari cyangwa budahari biterwa n’ubivuga. Sosiyete sivile yo ikazavuga uko ibibona muri iyo nama yo kuri uyu wa kabiri ihuza abantu b’ingeri zitandukanye bazavuga uko babona ubwo bwisanzure.

Inkuru ya Orinfor

http://www.igihe.com/news-6-9-9197.html
Posté par rwandanews