Ubucamanza bw’u Bufaransa kuri uyu wa Kane bwakuyeho impapuro zisaba ifatwa (mandat d’arret/arrest warrants) rya bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bashinjwa kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege Falcon 50 yarimo abahoze ari abakuru b’ibihugu, Habyarimana Juvenal w’u Rwanda na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, yarasiwe mu kirere cya Kanombe I Kigali mu mugoroba wo ku itariki ya 6 Mata 1994.

Nyuma y’ubwumvikane bagiranye na Leta y’u Rwanda, abacamanza b’Abafaransa Marc Trevidic na Nathalie Poux batangiye mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka iperereza rishya ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, bemerewe kubaza (interrogatoire) hagati ya tariki 5 na 15 Ukuboza, batandatu mu basirikare bakuru b’u Rwanda ku birebana n’ihanurwa ry’iriya ndege, iri bazwa ribera ku butaka bw’u Burundi ku bufatanye n’abayobozi b’icyo gihugu kuko bari babimenyeshejwe. Aha Minisitiri w’Ubutabera Karugarama Tharcisse akaba yasobanuye ko hakurikijwe amategeko mpuzamahanga kuko atemereraga bariya bacamanza gukorera iryo baza ku butaka bw’u Rwanda. Ku rundi ruhande ubucamanza bw’u Bufaransa nabwo bwemeye gukuraho arrest warrants zari zarashyizweho n’umucamanza Jean Louis Bruguiere kuri bamwe mu bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Abasirikare bakuru bakuriweho arrest warrants barimo Gen James Kabarebe, Lt Gen Charles Kayonga, Gen Brig Jackson Nkurunziza (Jack Nziza), Maj Jacob Tumwine, Rtd Brig Gen Sam Kaka hamwe na Franck Nziza.

Bitewe n’uko izi arrest warrants zashyizweho na Bruguiere zatumaga bamwe mu bo zashyiriweho batabasha gukorera ingendo mu bihugu bimwe na bimwe birimo n’iby’u Burayi, Minisitiri Karugarama yatangaje ko noneho kuba zakuweho bagiye kubasha kujya batemberera hose aho bashaka, anongeraho ko bitewe n’ukuntu iperereza rishya ryabaye mu mucyo, guverinoma y’u Rwanda yizeye ko noneho ukuri kugiye kumenyekana ngo kuburyo bizagaragara ko abo basirikare bakuru bakoreweho iperereza bazasanga ari abere.

Uku gukuraho arrest warrants 6 kuje gukurikira ikurwaho ry’indi imwe, ibi bikaba byarabaye mu mwaka wa 2008 ubwo hakurwagaho arrest warrant kuri Rose Kabuye wahoze ari Umuyobozi wa Protocole ya Perezida Paul Kagame.

Tariki 17 Ugushingo 2006, umucamanza w’umufaransa Jean Louis Bruguiere yashyize ahagaragara arrest warrants 9 ku bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda ndetse n’Umukuru w’Igihugu, icyo gihe u Rwanda rurazamagana ndetse bituma n’umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa bwayoborwaga na Jacques Chirac wangirika bikomeye. N’ubwo bisanzwe byemezwa n’abategetsi b’Abafaransa ko ubutabera bw’icyo gihugu bwigenga, urubuga rwa internet WikiLeaks mu minsi ishize rwabigaragaje ukundi ubwo rwashyiraga ahagaragara inyandiko zigaragaza ko habayeho ubwumvikane hagati y’umucamanza Bruguiere n’abategetsi bakuru b’u Bufaransa barimo Perezida Chirac ku ishyirwaho ry’izo arrest warrants.

Kuba ubucamanza bw’u Bufaransa bwarafashe iyambere mu gukurikirana ikibazo cy’ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana byatewe ahanini no kuba ubwo yahanurwaga, yari itwawe n’abapilote b’Abafaransa.

Ikurwaho ry’izi arrest warrants ribaye nyuma y’isubirana ry’umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ryabaye mu mwaka wa 2009 ubwo Perezida Nicolas Sarkozy yagaragazaga ubushake mu kuwusubiranya.

Foto: The New Times
Kayonga J.

http://news.igihe.net/news-7-11-9233.html

Posté par rwandanews