Ubwo yatangizaga Inama ya Munani y’Umushyikirano kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko U Rwanda n’Abanyarwanda bashaka kubaho ubuzima bwabo, ndetse ashimangira ko udashyigikiwe n’Abanyarwanda nta burenganzira afite bwo kubavugira, ashimangira ko abanyarwanda bo ubwabo bivugira.

Perezida Kagame yagize ati: ”Abantu birirwa batuvuga uko tutari turabirambiwe, ibyo bigarasha ibyo bivuga sibyo, abanyarwanda bafite ababavugira, ‘We are tired of this rubbish: tumecoka na ujinga”.

Kagame avuga ku banyamahanga bamwe na bamwe yise ko batekerereze U Rwanda yagize ati: ”Abanyamahanga batwigisha uko tugomba kubaho ntaburenganzira babifitiye, keretse niba ari nka kwa kundi bavuga ngo umugabo ni urya utwe akarya n’iby’abandi.” Yongeye ati: “Njyewe ntawuzarya ibyanjye, mureke kunzanaho icyocyere.”

Perezida Kagame yavuze ko U Rwanda rumaze kugera kuri byinshi ndetse abaza abirirwa bavuga nabi U Rwanda icyo bashingiraho. Yabajije ati: ”Abirirwa bavuga ibyo ku Rwanda bashingira ku ki? Abana bagiye mu mashuli bangana iki? Abanyarwanda bivuza kuri ubu bangana iki? impunzi twatahuye zingana iki? ibikorwaremezo bimaze kubakwa bingana iki?”

Perezida Kagame kandi yavuze ko bamwe mu banyarwanda birirwa bavuga U Rwanda uko rutari ari ‘Ibigarasha’ yagize ati: ”Dukeneye Abanyarwanda bashaka gukora naho abagenda bacuruza ibinyoma ntitubashaka, ba Rusesabagina, ba Kayumba, ba Karegeya, ba Theogene, na ba Rugize rute ni Ibigarasha.”

Yavuze kandi ko umuntu wese uzashoza urugamba azabyirengera. Yagize ati: “Nushoza Intambara ukavuga ko ugiye kumerera nabi Abanyarwanda, nukubitwa ntuzatangire kuboroga, nushaka gushoza intambara urabe uzi icyo ushaka kandi uzakibona.”

Yakomeje agira ati: “Iyo uba muri nyakatsi ntukina n’umuriro, kuko iyo ukinnye n’umuriro ugatwika inzu ya mugenzi wawe n’iyawe irashya.”

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko Abanyarwanda inzira barimo yabasabye byinshi ubwo yagira ati:” Abanyarwanda inzira turimo yadufashe byinshi, ubuzima bw’abantu n’amaraso atagira ingano, none muribagirwa? Mwigagirwa vuba!”

Yasoje ijambo rye avuga ko ubu ari ubundi buryo Abanyarwanda babonye bwo kuganira ku bibazo byabo ndetse bakabishakira umuti, aho yavuze ko iyi nama ya munani y’Umushyikirano ari inzira ifasha Abanyarwanda kuganira no kungurana ibitekerezo.

Twababwira ko iyi nama y’Umushyikirano irimo kubera ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura iteraniyemo abantu basaga igihumbi barimo Abayobozi bo mu nzego zose n’Abanyarwanda b’imbere mu gihugu ndetse n’ababa mu mahanga, bakaba barimo kungurana ibitekerezo ku bibazo bigari by’u Rwanda. Uyirimo ari guhabwa umwanya akagira icyo avuga, ndetse n’utayirimo nawe ashobora kwifashisha umurongo wa telefone agatanga igitekerezo cye.

image
Perezida Kagame avugana na Vincent Biruta ndetse na Prof Shyaka Anastase uyoboye iyi nama

image
image
image
Bamwe mu bitabiriye iyi nama

image
Mu bitabiriye iyi nama harimo n’Abanyarwanda baba mu mahanga

image

Foto: Urugwiro Village
Ruzindana RUGASA

http://igihe.com/news-7-11-9310.html

Posté par rwandanews