Kuri uyu wa mbere tariki 10 Mutarama 2011, Mu gihe cya saa tatu n’igice za mu gitondo nibwo inkongi y’umuriro yagurumanaga muri gare ya Nyabugogo, abari mu gikorwa cyo gutwika godoro (goudron/tar) ikoreshwa mu kubaka kaburimbo ya Gare ya Nyabugogo bakaba batunguwe n’iyo nkongi yatse ikirere cyose kigahindana.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE.COM yari ari mu gikorwa cyo gutara inkuru kw’itangira ry’amashuri, nibwo yabonaga inkongi y’umuriro ukabije bituma yegera abaturage bari hafi aho ababaza icyaba giteye iyo nkongi, maze bamutangariza ko bakeka ko impamvu yaba yabiteye haba harimo uburangare mu gutwika iyo godoro dore ko ari nayo ikoreshwa mu kubaka imihanda ya kaburimbo. Nanone ngo imvura nyinshi yaraye iguye yaba yageze mu ngunguru zarimo iyo godoro, nabyo bikaba biri mu byatumye habaho iyo nkongi y’umuriro.

Byatumye twegera abayobozi ba Police bari aho mu gikorwa cyo kuzimya iyo nkongi y’umuriro, badutangariza ko byaba byatewe n’imvura nyinshi yaraye iguye bigatuma amazi yinjira muri izo ngunguru.

Ntibyadukundiye ko tuvugana n’abashinwa bubakaga aho muri gare ngo badutangarize icyaba cyateye iyo nkongi, kuko bose bari bahuze muri icyo gikorwa cyo kuyizimya.

Twabamenyesha ko nta bikorwa byahangirikiye kuko uwo murimo wo gutwika iyo godoro witaruye ibikorwa bindi, nta bihakikije.

image
image
image
Umwotsi ucumba muri Gare ya Nyabugogo

image
Kizimya moto ya Police mu gikorwa cyo kuzimya iyo nkongi

image
Police iri mu gikorwa cyo kuzimya umuriro

Foto: Faustin
NKURUNZIZA F., Igihe.com Kigali

Posté par rwandanews