Urukiko Rukuru rwa Repubulika kuri uyu wa Gatatu rwaburanishije mu bujurire urubanza rw’uwahoze ari umuyobozi w’umujyi wa Kigali Théoneste Mutsindashyaka, ku byaha akurikiranyweho bijyanye no gucunga nabi umutungo wa leta no gukoresha impapuro mpimbano; urwo rubanza akaba aruhuriyemo n’abahoze bamwungirije aribo Joseph Bahenda wari ushinzwe ubukungu n’imali na madame Mukabalisa Umugeni Alphonsine wari ushinzwe icungamutungo.
Théoneste Mutsindashyaka na bagenzi be Bahenda Joseph na Alphonsine Umugeni, mu kwiregura bavuze ko umutungo w’Umujyi wagombaga gushyirwa mu migabane ya Kigali City Park, ari ubutaka ubwabwo bufite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni 88, naho amafaranga yishyuwe sosiyete Geomap, ngo yishyurwaga habariwe ku mirimo yakozwe, ko butabarirwaga ku gaciro k’ubutaka.
Nyuma y’uko kwiregura, ubushinjacyaha bwasabiye Théoneste Mutsindashyaka igihano cy’igifungo cy’imyaka 13 n’amezi 6 n’ihazabu ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, Joseph Bahenda na Alphonsine Umugeni bwabasabiye imyaka icumi y’igifungo n’ihazabu y’ibihumbi 50 umwe umwe.
Urukiko rukuru rwavuze ko uru rubanza ruzasomwa ku italiki 4/ 2/2011. Uru rubanza rwaburanishwaga mu bujurire kuko mu kwezi kwa karindwi abaregwa bari bagizwe abere kuri ibi byaha n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.
Inkuru ya Orinfor