Ubwo yari i Nairobi kuri uyu wa gatatu tariki 2 Gashyantare 2011, perezida Kagame yasabye Kaminuza zo muri Afurika gushyira imbaraga n’amikoro mu bumenyi n’ikoranabuhanga, ubushakashatsi n’amajyambere, ndetse no guteza imbere abashoramari mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’iterambere ry’uyu mugabane.

Mu ijambo yavugiye mu mihango yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 Kaminuza mpuzamahanga nyamerika y’i Nairobi (United States International University in Nairobi) imaze ishinzwe, aho yari yatumiwe by’umwihariko, Perezida Kagame yashimangiye ko n’ubwo Afurika yateye imbere mu burezi bwa Kaminuza mu myaka 20 ishize, kaminuza zigomba guhora zitera imbere kugirango zigendane n’uymuvuduko ugezweho n’ibisabwa ngo Afurika igerweho n’ibyiza by’iki kinyejana. Aha yagarutse ku bipimo byerekana ko Afurika yashyize imbaraga nke mu gutoza intyoza mu bukungu ugereranyije n’u Burayi na Aziya, aho porogaramu za MBA zo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika zikubye inshuro 10 izo muri Afurika kandi Amerika ituwe n’abangana na 1/3 cy’abaturage b’Afurika.

Mu butumwa yahaye abanyeshuri, Perezida Kagame yababwiye ko ubu bafite ubushobozi bwinshi cyane Afurika n’isi bikeneye. Yabasabye kumenya ko aribo bayobozi b’ejo bagomba gushakira ibisubizo ibibazo Afurika ihura nabyo.

Perezida Kagame yasabye kandi abagaira uruhare bose mu burezi bwa Kaminuza gukorera hamwe, maze Afurika ikazamukira rimwe. Ati “ birazwi ko iwacu muri Afurika twibona nk’umuryango, aho gutera imbere kw’umwe kuba gukwiye gufasha abandi kujya mbere. Nimukoresha amahirwe mufite iki gihe, kandi mugatekereza ku buryo yafasha abandi, umugabane wacu uzashobora kugendera ku muvuduko umwe n’abandi no kwitegura ejo hazaza turi maso.”

Kayonga

http://news.igihe.org/news-7-11-10331.html

Posté par rwandanews