Perezida wa Repubulika nyakubahwa Paul Kagame aherekejwe n’abandi bayobozi yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 kaminuza ya United States International University imaze ishinzwe. Perezida Paul kagame yitabiriye iyo sabukuru nk’umushyitsi mukuru, iyo mihango ikaba yabereye muri iyo kaminuza i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa gatatu taliki ya 2 Gashyantare 2011.

Perezida wa repubulika Paul Kagame akigera muri iyo kaminuza, yateye igiti mu busitani bw’iyo kaminuza. Nyuma yaho yatemberejwe muri iyo kaminuza ndetse anasinya mu gitabo kiri mu isomero ry’iyo kaminuza. Nyuma y’indirimbo zubahiriza ibihugu byombi: U Rwanda ndetse na Kenya Professor Frieda Brown, umuyobozi w’iyo kaminuza yagejeje ku bari bahari incamake y’amateka y’iyo kaminuza ayobora.  Nyuma Madamu  Helen Jepkemoi Sambili, ministiri w’agateganyo w’uburezi, ubumenyi n’ikoranabuhanga yagarytse ku kamaro k’uburezi anashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzira y’imiyoborere myiza.  
Mu ijambo rye, prezida Paul Kagame yagarutse ku kamaro k’uburezi mu guha ubushobozi abayobozi b’ejo hazaza. Yanaboneyeho kandi gukangurira kaminuza zitandukanye, abanyeshuri ndetse n’abarimu babo kugendan n’ibihe bigezweho bityo bagatanga uburezi bugamije guhindura imiyoborere ku mugabane wa afurika. Perezida kagame kandi yabwiye abari bateraniye muri ibyo birori ko urubyiruko rugomba guhabwa uburezi bukwiriye haba mu rwego rw’ubumenyi ndetse n’imiyoborere bityo bakazagira uruhare rugaragara mu guteza imbere ibihugu baturukamo ndetse n’imiryango itandukanye babarizwamo. 
Perezida Kagame yaboneyeho kwibutsa abari bitabiriye iyo sabukuru ko muri Afurika hataraboneka kaminuza zihagije ugereranije n’abakeneye uburezi, dore ko na kaminuza zihari kugeza ubu hari izitaragira ubushobozi bwemewe ku rwego mpuzamahanga.  Ibi yabihereyeho avuga ko hakenewe ishoramari mu burezi, urwego rw’abikorera rukabigiramo uruhare rufatika dore ko narwo rukoresha impuguke zituruka muri za kaminuza.  Nyuma y’ijambo rye Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abari bitabiriye uwo muhango. Mu bibazo bamubajije, ibyinshi byibanze ku buringanire hagati y’umugore ndetse n’umugabo mu iterambere, uruhare rw’urubyiruko mu buyobozi, uruhare rwa za kaminuza mu kubaka ubuyobozi bw’abayobozi b’ejo hazaza, uruhare abanyeshuri bagira mu ishyirwaho rya za politiki zitandukanye, n’ibindi. 
Perezida Kagame yakase umutsima wo kwizihiza uwo munsi mukuru ndetse ahabwa impano n’umuyobozi wa kaminuza ya United States International University Profeseri Frieda Brown. 
Uwo muhango waranzwe n’imyidagaduro itandukanye nk’imbyino, ikinamico ndetse n’indirimbo byose biganisha ku miyoborere myiza, yashimishije abari bitabiriye uwo muhango. Nyuma y’uwo munsi mukuru perezida kagame yakiriwe na Perezida Wa kenya Nyakubahwa Mwai Kibaki mu ngoro ye. 

Emmanuel Munyarukumbuzi

Posté par rwandanews