Jean Marie Vianney Ndagijimana si izina rishya mu matwi ya benshi bakurikiranira hafi Politiki y’u Rwanda, by’umwihariko iy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwarwo kuko icyo gice agiye kukimaramo imyaka 28 ari i Paris mu Bufaransa.

Ndagijimana yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akomoka mu ishyaka rya MDR ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu biyambajwe na Guverinoma y’Ubumwe dore ko atari ari ku gice cya MDR cyagize uruhare muri Jenoside, nubwo kuri ubu asigaye ayihakana.

Guverinoma nshya yarahiye tariki 19 Nyakanga 1994 nyuma y’ibohorwa rya Kigali, Ndagijimana ntiyari ayirimo kuko yari akiri mu Bufaransa, gusa yaje nyuma yaho gato atangira imirimo nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu gihe yari ategereje kurahira.

Inkuru y’incamugongo i New York…

Tariki ya 19 Ukwakira 1994, Ikinyamakuru New York Times cyatangaje inkuru idasanzwe ku Rwanda, ivuga ko uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Jean Marie Vianney Ndagijimana yaburiwe irengero.

Itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze icyo gihe ari naryo icyo kinyamakuru cyifashishije, ryavugaga ko Ndagijimana wari umaze amezi abiri ku mwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yatorokanye 187.000$yari yahawe ngo ajye gufungura Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Loni.

Ndagijimana yari yaherekeje Perezida Pasteur Bizimungu guhera tariki 5 Ukuboza 1994 mu Nteko Rusange ya Loni. Nyuma y’iminsi itatu ubwo Bizimungu yahamagazaga Abadipolomate b’u Rwanda muri Amerika ngo baganire, nibwo Ndagijimana wari ubashinzwe nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yabuze.

Itangazo ryasohotse mu biro bya Minisitiri w’Intebe icyo gihe bya Faustin Twagiramungu banakomokaga mu ishyaka rimwe, ryavugaga ko ibya Ndagijimana n’amafaranga ya Leta yari yahawe ari ‘urujijo”.

Bijya gutangira….

Guverinoma y’Ubumwe imaze kujyaho, Ambasade y’u Rwanda muri Loni yari ikuriwe na Ambasaderi Manzi Bakuramutsa mu gihe uwari uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (New York) yari Ambasaderi Joseph Mutaboba.

Kugeza ubwo Perezida Bizimungu yajyaga muri Amerika, nta faranga na rimwe Leta y’u Rwanda yari yakaboherereje, birwanagaho bakoresheje amafaranga yabo dore ko n’aya ambasade asanzwe Leta y’Abatabazi yari yasize iyabikuje yose.

Ikindi cyatumaga nta mafaranga izo ambasade zibona, ni uko uburyo bwo kohererezanya amafaranga bwifashishwa na Banki bwari bufunze ku Rwanda.

Umwe mu baganiriye na IGIHE wari mu bajyanye na Perezida Bizimungu yagize ati “Bizimungu yumvise atari byiza kujya guhura n’Abadipolomate b’u Rwanda muri Amerika, nta kintu abashyiriye kandi bamaze igihe bakoresha amafaranga yabo. Hashakishijwe amadolari 187.000 , ahabwa Minisitiri Ndagijimana ngo ayagabanye izo ambasade ebyiri z’u Rwanda muri Amerika.”

Yakomeje agira ati “Njye nagiye mu itsinda rya mbere ryo gutegura urwo ruzinduko rwa Perezida dore ko Washington DC nari nyimenyereye. Umunsi wa mbere Perezida Bizimungu yiriwe mu nama zitandukanye i Washington DC , bakomereza New York n’itsinda bari bari kumwe.”

Perezida Bizimungu ageze i New York, yatumije inama hagati y’abadipolomate b’u Rwanda muri Amerika, ibera muri hoteli yari acumbitsemo.

Ati “Inama yari irimo njye, Ndagijimana, Mutaboba na Bakuramutsa. Ambasaderi Mutaboba yabajije Perezida niba hari amafaranga yaba yabashije kuzana nk’uko yabibasezeranyije. Perezida yavuze ko amafaranga agenewe Ambasade y’u Rwanda muri Amerika n’aya Ambasade muri Loni yayazanye, ahubwo yumvaga ko Ndagijimana yayabahaye.”

Ambasaderi Ndagijimana ashinjwa gutorokana amafaranga ya Leta y’u Rwanda yagombaga kwifashishwa Ambasade z’u Rwanda muri Amerika

Icyo gihe Minisitiri Ndagijimana yisobanuye avuga ko amafaranga atabashije guhita ayatanga kuko i Washington DC abantu bari bahuze kubera inama nyinshi. Perezida yamutegetse kugenda akayazana, akayagabanya Mutaboba na Manzi Bakuramutsa.

Uwo wari mu nama yabwiye IGIHE ko Ndagijimana yahise asohoka muri icyo cyumba bari bari kuganiriramo, avuga ko agiye mu cyumba cye kuyazana.

Ati “Yaratinze biba ngombwa ko Perezida ansaba kujya kureba icyabaye. Ntabwo nari nzi neza icyumba acumbitsemo. Namanutse hasi aho bakirira abakiliya, bambwira nimero y’icyumba cye njya kumukomangira, mbura unkingurira.”

Yakomeje agira ati “Namaze iminota itanu ntegereje, ngeze aho nibwira ko bashobora kuba bibeshye bakampa nimero y’icyumba cya Perezida. Nasubiye aho nasize ba Perezida, nsanga (Ndagijimana) ntaragaruka. Nibwo twatangiye gutekereza ko ashobora kuba yatorokanye ayo mafaranga.”

Bamaze gukeka ko Ndagijimana yaba yabatekeye umutwe agatwara amafaranga, bagiye kubaza kuri reception ya hoteli niba Ndagijimana agihari, basanga yamaze gusohoka.

Ati “Twahise dusaba Ambasaderi Manzi kumenyesha Polisi ya New York . Nyuma twaje kumenya ko yafashe indege imujyana mu Bufaransa anyuze ku kibuga cy’indege cya John F. Kennedy International Airport.”

Muri icyo gihe umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wari mubi cyane ku buryo byari bigoye ko ubutegetsi bwa Paris bufasha u Rwanda muri icyo kibazo, Ndagijimana agafatwa.

Ikindi ni uko Ambasade y’u Rwanda i Paris yari ikiri mu maboko y’abahoze bakorana na Guverinoma y’Abatabazi, banakoranye na Ndagijimana akiri Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa.

U Rwanda rwagerageje gusobanurirau Bufaransa ibyabaye ngo Ndagijimana afatwe ariko biba iby’ubusa.

Hari umwe mu babanye na Ambasaderi Ndagijimana i Paris, wabwiye IGIHE ko ashobora kuba yari yasezeranyijwe n’u Bufaransa gutegereza gato, bagafasha Leta yari imaze gukora Jenoside igahungira muri Zaïre kugaruka igafata ubutegetsi i Kigali.

Icyo gihe ingabo zahoze ari iza Leta (FAR) zari zambukanye intwaro zikomeye, zikambika hafi y’umupaka w’u Rwanda ziteguye kwisuganya zikagaruka gufata ubutegetsi i Kigali.

Ati “Ndagijimana ashobora kuba yari yasabwe kwitandukanya n’Inkotanyi, agategereza ko Leta yakoze Jenoside isubira ku butegetsi bakamuha umwanya mwiza, dore ko bamwumvishaka ko akiri muto kandi Leta agiyemo nta minsi ifite.”

New York Times yatangaje ko ibura rya Ndagijimana ryabaye urujijo ku badipolomate benshi bari bari muri Loni. Leta y’u Rwanda yahise itangaza ko yabuze umuntu, isaba Amerika gufasha kumushakisha.

Mu mwaka wa 2017 Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga ko nubwo Ndagijimana yahemutse agatwara amafaranga y’igihugu, nta kintu na kimwe yamugejejeho.

Ati “Uwo mugabo yaragiye arayagumana sinzi icyo yamugejejeho gusa nta kinini mbona.”

Yanditswe na Musangwa Arthur

https://www.igihe.com/politiki/article/uko-ndagijimana-jmv-yaciye-mu-rihumye-perezida-bizimungu-agatorokana-amafaranga