Umunyamabanga wa Leta w’ u Buholandi Ushinzwe Ububanyi n’ Amahanga Ben Knapen kuri uyu wa Gatatu yagiranye umubanano na bamwe mu bagize FDU Inkingi, ishyaka ritaremererwa gukora kumugaragaro mu Rwanda riyobowe na Madamu Victoire Ingabire kuri ubu uri kuburanishwa n’ubucamanza bw’u Rwanda ku byaha aregwa birimo kubiba amacakubiri, guhungabanya umudendezo w’igihugu no gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Muri uwo mubanano bamwe mu bagize FDU Inkingi bagiranye na Bwana Knapen bamuhamirije ko Ingabire Victoire kuri ubu afashwe neza aho afungiye. Ubwo yaganiraga na Radio Mpuzamahanga y’Abaholandi, Knapen yagize ati: “Abatavuga rumwe na Leta bampamirije ko Ingabire afashwe neza. Ahabwa ibyo kurya biturutse hanze kandi afite abavoka bamuburanira. Uru rubanza ruzagaragaza niba koko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga.”

Knapen yavuze ko u Buholandi buzakomeza kugirana n’u Rwanda ubutwererane mu birebana n’ubutabera, yongeraho ko igihugu cye kiri mu nzira zo gusinyana amasezerano n’u Rwanda arebana no guhererekanya imfungwa.

Mbere yo kuza mu Rwanda, Victoire Ingabire yamaze imyaka 16 aba mu Buholandi, gusa ntiyigeze ahabwa ubwenegihugu bwaho. Yatawe muri yombi umwaka ushize, nyuma agezwa imbere y’ubucamanza bw’u Rwanda. Mu kwezi k’Ukuboza, bisabwe n’u Rwanda, Inzu ya Victoire Ingabire yasatswe n’inzego z’iperereza zo mu Buholandi.

Knapen yavuze ko imigendekere y’urubanza rwa Ingabire adafite byinshi yayivugaho ngo kuko ategereje ibizemezwa n’abacamanza b’u Rwanda, bityo bikazagaragara niba ari umwere cyangwa umunyabyaha.

Gusa, Knapen yagaragarije Minisitiri w’Ubutabera Tharcisse Karugarama impungenge yatewe n’ibihano byahawe abanyamakuru babiri baherutse gukatirwa imyaka irindwi na cumi n’irindwi.

Yavuze ko izo mpungenge afite zidakomeye kuburyo zatera agatotsi mu bijyanye n’isinywa ry’amasezerano yo guhanahana imfungwa hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Nta kintu giheruka kuba mu bihe bishize mu Rwanda cyatuma twisubira. Ibijyanye n’isinywa ry’ariya masezerano bikomeje kugenda neza”. Mu Buholandi habarizwa Abanyarwanda barenga icumi bacyekwaho kugira uruhare muri jenoside, ibi kandi byemejwe na Minisitiri Karugarama ndetse Knapen.

Foto: rnw
Kayonga J.

Posté par rwandanews