Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku Banyarwanda (Ifoto – Perezidansi ya Repubulika)
Kizza E. Bishumba

KIMIHURURA: Ku gicamunsi cyo ku wa 14 Gashyantare 2011,  mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko ibihe Abanyarwanda baciyemo ari byo bikomeye bityo ntagikwiye kubaca intege, ibyo yabivuze aho yagezaga ku Banyarwanda ijambo rijyanye n’uko igihugu gihagaze muri rusange.

Muri uyu muhango, Perezida Kagame, yabanje kwakira indahiro y’Umudepite Madamu Jeanne d’Arc Nyinawase wasimbuye Tuyisenge Solange weguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite, amwifuriza gukora neza imirimo agiye gutangira, nyuma y’iki gikorwa Perezida Kagame ageza ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Yagize ati “kuvuga aho igihugu kigeze ni umwanya wo kwibuka amateka mabi yaranze igihugu buri wese azi, kandi ayo mateka yagize ingaruka mbi.”

Perezida Kagame yagize ati “nyuma ya Jenoside twahereye ku busa kandi ibintu birimo umutekano, impfubyi n’abapfakazi, inzara n’indwara, ubukungu, ubutabera buca umuco wo kudahana, ibikorwa remezo n’ibindi byose byarihutirwaga, bigomba kwitabwaho.”

Yavuze ko kubera ibyo bibazo bikomeye byariho, byabaye ngombwa ko hashyiramo imbaraga nyinshi n’ubwo hari benshi batahaga u Rwanda amahirwe, ati “byabaye ngombwa duhanga n’udushya twifashishije umuco Nyarwanda”, avuga nk’inkiko Gacaca, inzego z’abunzi n’ibindi byakozwe kugira ngo ibyo bibazo birangire, avuga ko byatanze umusingi u Rwanda rwubakiyeho kugeza ubu.
 
Perezida Kagame yagize ati “nyuma y’imyaka 17 Jenoside ibaye mu Rwanda hari intambwe nziza u Rwanda rumaze gutera.”

Mu by’ingenzi yavuze hari umutekano usesuye kuri bose, ukwishyira ukuzana kwa buri muntu n’ibindi, yemeza ko ibyagezweho byose bishingira ku miyoyorere myiza abaturage bagiramo uruhare,  bitorera abayobozi kandi bakagaragarizwa ibyo bakorerwa.

Avuga uko ubukungu buhagaze, Perezida Kagame yavuze ko  bwiyongereye kuva kuri 7% kugera ku 8% mu mwaka wa 2010,  avuga ko amafaranga ava mu misoro n’amahoro yiyongereho arenga kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’umwaka, naho ngo buri Munyarwanda akaba yinjiza amafaranga agera ku bihumbi 300 ku mwaka.

Yavuze ko mu gihe mbere hari aho inzara yari yarabaye karande mu bice bimwe by’igihugu, ubu ngo abantu beza bakihaza mu biribwa ndetse bakanasagurira amasoko n’ayo hanze, ndetse  ibicuruzwa byohereza hanze byongerewe agaciro nka kawa n’icyayi.

Perezida Kagame yavuze ko habayeho kongera ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi, aho mu mwaka wa 2003 abantu babonaga amazi meza bari 41%, ubu bakaba ari 80%.

Abashoramari baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bongereye ishoramari ryabo mu Rwanda, ndetse anagaragaza ko ubukungu bw’igihugu ahanini bushingira ku bikorera.

Ikindi ngo habayeho kubungabunga ibidukikije n’ahantu nyaburanga, ba mukerarugendo bariyongera aho mu mwaka wa 2010 u Rwanda rwinjije amadovize ahwanye na Miliyoni 200 z’amadorali aturutse ku bukerarugendo.

Perezida Kagame kandi yavuze ku iterambere mu burezi ryazamutse, aho amashuri yiyongereye yaba amato, ayisumbuye na za Kaminuza, abarimu bariyongera banarushaho gutanga uburezi bufite ireme, urugero rukaba ko uhereye mu mwaka wa 1994, ubu muri za Kaminuza zitandukanye umubare w’abanyeshuri bazigamo  wikubye inshuro zigera kuri 17.

Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko ikoranabuhanga naryo ryateye imbere mu Rwanda, aho ubu umuyoboro mugari w’itumanaho (fibre optic) wageze mu gihugu hose, mu buzima ubwisungane mu kwiviza mu mwaka 2003 bwavuye kuri 7% bugera kuri 97 mu mwaka 2010.

Perezida Kagame yavuze ko kuva mu mwaka wa 2000 indwara zisanzwe ndetse n’iz’ibyorezo zagabanutse, biva ku kigereranyo cya 40.6% bigera kuri 13.9%, naho muri 2005, abarwayi bafata imiti igabanya ubukana bwa Sida bavuye kuri 35% bagera kuri 81% mu mwaka wa 2010.

Ikindi ngo inzego z’ubuyozi zegerejwe abaturage, u Rwanda rubana neza n’amahanga, rwinjira mu miryango mpuzamahanga n’ibindi, aha yatanze urugero rw’ingabo na Polisi by’u Rwanda byiyambazwa n’Umuryango mpuzamahanga mu kujya kubungabunga umutekano aho utari ku isi.

Yasabye abantu kongera imbaraga mu byo bakora, bakagira imiturire myiza, imirire myiza, ibikorwa remezo bikiyongera bityo u Rwanda rukava mu cyiciro cy’ibihugu bikennye rukajya mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.

Perezida Kagame yashoje agaragaza ko ibyo Abanyarwanda bagezeho bitanga icyizere ko n’ibyo bifuza bizagerwaho ati “ahari ubushake n’ubushobozi buraboneka”, asaba gukomeza ubwo bufatanye bikaba umuco uzarangwa abana b’u Rwanda. 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=512&article=20512

Posté par rwandanews