Intumwa za komite ngishwanama ihuriwemo n’imitwe itandukanye ya politike yemewe mubushinwa zasuye u Rwanda zinagirana ibiganiro na vice president w’umutwe w’abadepute Jean Damascene NTAWUKURIRYAYO.
Izo ntumwa ziyobowe na vice president w’iyo komite LI ZHAOZHUO bagejejweho imiterere n’inshingano by’imitwe yombi igize inteko ishingamategeko y’u Rwanda.

Komite ngishwanama mu byerekeranye na politike mugihugu cy’ubushinwa iharariwe n’intumwa zigera kuri 12 ziri mu Rwanda muruzinduko rw’iminsi 3. kuri uyu wagatanu izo ntumwa zasuye inteko ishingamategeko y’u Rwanda zigirana ibiganiro na vice president w’umutwe w’abadepute Jean Damascene NTAWUKULIRYAYO n’abandi badepute. Urugendo rwabo mu Rwanda ngo rugamije kurushaho kunoza umubano w’u Rwanda n’ubushinwa.

Iyo komite ngishwanama mubirebana na politike mu bushinwa igizwe na za komisiyo zihuriweho n’imitwe ya politike yemewe mu bushinwa ndetse n’abantu kugiti cyabo batari mu ishayaka iryo ariryo ryose. iyo komite ikaba ishinzwe kugishwa inama ku bibazo bitandukanye bireba igihugu cy’ubushinwa.
inteko nshingamategeko y’ubushinwa cg goverinoma nta narimwe ifata icyemezo icyo aricyo cyose iyo komite itagize icyo ibivuzeho. naho kubirebana n’amategeko nubwo iyo komite idafite ububasha bwo gutora itegeko iryo ariryo ryose, ariko ntabwo hakwemezwa itegeko runaka batagize icyo babivugaho.
Vice president w’umutwe w’abadepute, Dr jean Damascene Ntawukuriryayo ubwo yabsobanuriraga imiterere n’inshingano z’inteko y’u Rwanda yababwiye ko umutwe w’abadepute ugizwe na komisiyo 9 hanyuma sena ikaba igizwe na komisiyo 4 gusa. Itandukanyirizo riri hagatai y’imitwe yombi ni uko sena idatora ingengo y’imari ya leta ariko izindi inshingano nyinshi bakaba bazihuriyeho.

uwari uyoboye izo ntumwa ari nawe vice president wiyo komite ngishwanama mubya politike mu bushinwa bwana LI Zhaozhuo yatangaje ko uruzinduko bagirira mu Rwanda rugamije kureba ibyo u Rwanda rwagezeho, kungurana ibitekerezo n’abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda. bose uko ari 12 bakaba bavuze ko ari ubwambere bageze mu Rwanda kandi bishimira gahunda za leta y’u Rwanda zijyanye no gutezimbere ubukungu.

ALEX MUTAMBA


::ORINFOR – Rwanda Bureau of Information and Broadcasting

Posté par rwandanews