Mu rwego rwo gukomeza kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abagize umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bubiligi (IBUKA – Belgique) bateguye ikiganiro mpaka (Conférence-débat) cyiswe  » Médias – Vérité et le Génocide de 1994 contre les Tutsi du Rwanda ».

Mu kiganiro Eric Rutayisire, Umuyobozi wa Ibuka-Belgique yagiranye na IGIHE yagize ati « Mu minsi iri imbere, tuzibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ibi tukaba tubikora mu buryo bwo gukomeza guha agaciro abacu bishwe bazira uko bavutse, bikaba kandi ari uburyo bwo gukomeza kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gusaba ubucamanza ko bwakomeza gukora ibishoboka byose ibyabaye mu Rwanda ntibizongere kubaho ukundi, haba mu Rwanda cyangwa ahandi ku isi. »

Rutayisire akomeza agira ati « Ni muri urwo rwego uyu mwaka Ibuka-Belgique izibanda ku ruhare Itangazamakuru ryagize muri jenoside yakorewe Abatutsi no gushaka kumenya byimbitse ukuri ku mibereho y’abarokotse nyuma y’imyaka 20 jenoside ikozwe mu Rwanda tubinyujije mu kiganiro mpaka kizaba tariki ya 21 Werurwe i Buruseli mu Bubiligi. »

Muri iki kiganiro-mpaka hakaba hagamijwe kuzaha ijambo n’umwanya abanyamuryango ba Ibuka, abacitse ku icumu muri rusange ndetse n’abandi bantu bose bireba, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo dushyira cyane imbere impamvu Ibuka yabayeho.

Iki kiganiro mpaka kikazabera ahitwa « Brussels Press Club », Rue Froissart, 95 1040 Bruxelles, guhera 13h30 kugeza 18h00.

Nk’uko bisanzwe buri mwaka, mu kwezi kwa Werurwe hategurwa ibiganiro mpaka, mu kwezi kwa Mata bagategura imihango yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, ibi bikabera mu murwa mukuru w’u Bubiligi i Buruseli, ari na rwo rwego uyu mwaka hateguyemo ikiganiro mpaka (Conférence-débat), kikazaba tariki ya 21 Werurwe 2015.

Uko gahunda zizakurikirana:

Ibiganiro bizafungurwa ku mugaragaro na Eric Rutayisire uyobora Ibuka-Belgique, hakazakurikiraho filimi ndangamateka (Documentaire) yitwa « War Crime Project » izasesengura uko Itangazamakuru ryagiye ritara amakuru ryakoze mu ntambara mu Rwanda, Sierra-Leone no mu Karere ka Balkan mu myaka ya 1990.

Nyuma y’iyi filimi hakazakurikiraho ikiganiro mpaka kizayoborwa na Ernest Sagaga, nyuma y’ikiruhuko cy’iminota 30 kizaba 15h30, hazerekanwa indi filimi yitwa « A Place for everyone », yakorewe mu Rwanda yerekana umwe mu bacitse ku icumu wasubiye ku gasozi avukaho nyuma y’imyaka 20, yerekana inzitizi abacitse ku icumu bahura na zo bajya mu turere bavukamo gushaka ukuri ku mateka mabi babayemo.

Ikiganiro mpaka nyuma yayo kikazayoborwa na Hans Ulrich wakoze iyi filimi. Ibyavugiwe muri icyo kiganiro bikazashyirwa hamwe kandi inyandiko mvugo ikazatangazwa na Déo Mazina.

Indi mihango yo kwibuka iteganyijwe tariki ya 7 Mata kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi, hakazaba urugendo rwo Kwibuka (marche aux flambeaux) ruzaturuka kuri Place Loyale saa 18h30 rukarangirira kuri Palais de Justice ya Bruxelles nk’uko bisanzwe hakazakurikiraho umugoroba wo kwibuka uzabera ahitwa « Centre Culturel d’Auderghem ».

karirima@igihe.com

Yanditswe kuya 16-03-2015  na Karirima Ngarambe
http://www.igihe.com/diaspora/article/ibuka-belgique-irategura-ikiganiro
Posté par rwandaises.com