Yanditswe  na Emmanuel N. Hitimana

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wa BBC ubwo yari i Perth muri Australia mu nama y’Abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth, Perezida Kagame yahakanye ibivugwa na bamwe ko Leta ayoboye ihutaza uburenganzira bwa muntu harimo no kuba yaratsikamiye abatavuga rumwe nayo mu matora ya 2010.

Ku kibazo cy’uko amajwi 93% yagize atagaragara mu bihugu byateye imbere muri demokarasi, Perezida Kagame yasubije ko kuba amatora abaho byonyine bihagije kuruta uko yaba atabaho. Yavuze ko yibaza impamvu abantu bavuga ko igihugu nta demokarasi gifite, mu gihe gikomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye nko mu burezi, mu ishoramari no mu bikorwa remezo kandi byose abaturage babigiramo uruhare.

Ku kibazo cyo kubangamira impande zitavuga rumwe n’ubutegetsi, yagize ati : “Abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibigeze babangamirwa na rimwe. Erega no muri biriya bihugu musingiza ko byateye imbere muri demokarasi hari amategeko ngenderwaho (even in these democracies you praise that are advanced, there are always rules to play by)”.

Perezida Kagame mu kiganiro n’umunyamakuru Andrew Marr

Umunyamakuru Andrew Marr amubajije ku bitangazwa n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibitangazamakuru bikomeye nka The Economist bivuga ko n’ubwo u Rwanda rutera imbere mu nzego nyinshi ariko nta bwisanzure buhari, Perezida Kagame yamusubije ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kumva ibintu uko abishaka.

Ati  » Uramutse ugiye kwibariza Abanyarwanda ubwabo bakubwira ibitandukanye n’ibi. Ubwo rero kuba wahitamo kwemera ibyo ubwiwe n’umuntu wo muri the Economist cyangwa Human Rights Watch ntiwemere kumva ibyo Abanyarwanda bavuga, ibyo byaba ari uburenganzira bwawe. Jye hano ndi kuvuga mu izina ry’Abanyarwanda ».

Perezida Kagame kandi yavuze ko hari abantu batifuza ko u Rwanda rutera imbere, ngo ntibanemere ibyo bo ubwabo biboneye ku iterambere ryarwo. Ati « Abantu nk’abo turabafite. Ariko bafite ikaramu barandika, ni abantu ku giti cyabo (individuals). Nyamara hari miliyoni 11 z’Abanyarwanda kandi abenshi cyane muri bo bakubwira ukundi babona u Rwanda, bahereye ku ho bavuye n’aho bageze ».

Kanda hano usome icyo kiganiro cyose uko cyakabaye : http://news.bbc.co.uk/2/hi/programm…

Posté par http://www.rwandaises.com