Ibikorwa byo kubaka amazu y’abana b’imfubyi za genocide yakorewe abatutsi mu mushinga  wiswe One Dollar Campaign bigeze ku igorofa ya kabiri ku magorofa ane azubakwa. Miliyoni 812 z’amafaranga y’u Rwanda niyo ateganyijwe mu kubaka amazu y’icyiciro cya mbere.

Aya mafaranga yose yatanzwe arimo gukoreshwa  mu macumbi y’imfubyi 200 za genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda , aho batekera n’aho bazajya barira.
Radio Rwanda yageze aho aya macumbi yubakwa i Kagugu mu karere ka Gasabo, isanga iki gikorwa kimaze amezi abiri gitangiye.
Miliyari 5 niyo mafaranga ateganyijwe kuzakoreshwa mu gikorwa rusange.  Amazu yose azaba yakira abana b’imfubyi 600.
Iki gikorwa cya one Dollar Compaign cyo gushakira abana amacumbi, ni igitekerezo cyagizwe na AERG, umuryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu rya genocide, gishyigikirwa na Diaspora Nyarwanda iherereye ku isi hose, ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.
Nibura gutangira no kwihutisha imirimo nk’iyi iturutse ku bwitange bwa rubanda bishobora gushimisha umubare munini w’abitanze bashobora kuba bakwibaza ku mikoreshereze y’icyo batanze.
Sayinzoga Nkongoli avuga ko ibikorwa nyirizina byo kuzamura iyi nyubako y’icyiciro cya mbere cy’aya macumbi ibizarangira mu kwezi kwa 12

Mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize nibwo habaye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo  ahazubakwa amacumbi y’imfubyi za Jenoside, icyo gikorwa kikaba cyarakozwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni.

Phocas NDAYIZERA

Source : ORINFOR

Posté par rwandanews