Nagirango bamenyeshe ishyano ryanshyikiye, kandi mbasabe kumfasha kuryamagana.
Kuwa Mbere, tariki ya 21 Gashyantare 2011, ibinyamakuru by’ U Rwanda: New Times, Izuba, RNA News byasohoye inkuru y’ ikinyoma cyambaye ubusa ivuga ko mfatanije na Kayumba Nyamwasa na bagenzi be, ndetse ngo n’ umutwe wa FDLR mu gushakisha inzira ngo zo gutera U Rwanda.
Ibyo binyoma byasohotse mu kanwa k’ umwe mu bahoze barwanirira FDLR, Abraham Sam Bisengimana, wemeza ko afite ibimenyetso bigaragaza ko nshyigikire uwo mutwe.
ARABESHYA PE! Tribert Rujugiro ntaho ahuriye n’ imitwe irwanya Leta y’ U Rwanda, nta naho bazahurira.
Dore ingingo: Uwo mutwe wa FDLR, nywumva mu binyamakuru nka rubanda rwose, nta hantu na hamwe ndahurira nawo. Kayumba na bagenzi be mbazi bakiri muri Leta y’ U Rwanda. Kuva basohotse mu gihugu nta n’ umwe muri bo twari twavugana.
Uriya Bisengimana, aravuga amanama ngo yabereye mu Mujyi wa Cap, nyamara hashize imyaka itatu ntahakandagiza ikirenge.
Inzu yanjye yo muri East London ibamo umuntu ukodesha, dore hashize imyaka ibiri.
Icyo nifuza kumenyesha Abanyarwanda, kimwe n’ inshuti z’ U Rwanda, ni uko ntakiri muri politiki kandi ntifuza no kuyigarukamo mu nzira izo arizo zose.
Nagiye muri politiki rimwe mu buzima bwanjye mu gihe nafashaga abavandimwe banjye gutaha mu Rwanda ndetse nkanarenzaho nkabafasha mu buryo nshoboye bwo kwiteza imbere bageze mu gihugu.
Sinigeze ngerageza cyangwa nanifuza kuronka umwanya muri Leta nari nafashije kugera ku butegetsi.
Ubu se najya kwifatanya n’ abagambiriye gusenya ibyo nafashije kubaka nte? Ibyo ni ibidashoboka. Ntibikabe!
Mu myaka nshigaje yo kubaho ntabwo nzigera na rimwe nkora ikintu icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya U Rwanda. Ahubwo nzarubungabunga, kugirango rugire amahoro, rukomeze rusangambe.
Abanyitirira, cyangwa se bankenkera gufatanya n’ abanzi b’ U Rwanda, ni abatanshakira amahoro, bagamije inyungu bwite kandi zidasobanutse, ba “mpemuke ndamuke “. Mumfashe kubamagana.
Murakoze.
Tribert A. Rujugiro
Gauteng, 24 Gashyantare 2011
www.igihe.com – news – ibaruwa ifunguye ya tribert ayabatwa rujugiro
Posté par rwandanews