Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2011, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ijambo nyamukuru nmu nama rusange y’umuryango Young Presidents’ Organisation (YPO) yabereye mu mujyi wa Denver wo muri Leta ya Colorado, muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Muri iryo jambo, Perezida Kagame yibanze ku rugero rw’imiyoborere mu Rwanda n’uruhare imiyoborere igira mu kugendana n’ibihe iyi si idasiba guhinduka iba igezemo. Yanavuze kandi ku kamaro ko kwinjiza isoko ry’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga mu rwego rwo guteza imbere ubukungu. Yagize n’icyo avuga ku ruhare ubufatanye bw’imiryango nka YPO n’u Rwanda bugira mu rwego rw’ubucuruzi, guhugurana n’ishoramari mpuzamahanga.

Ati “ubufatanye ni inkingi y’imikorere yacu, kandi twishimiye imbaraga imiryango itandukanye ishyira muri iyo mikorere. Abashaka gukorana natwe bose tubaha umwanya, ariko ubufatanye na YPO burimo inyungu ntagereranywa, ukurikije ubushobozi bugari bafite n’uburyo ibitekerezo byabo bireba ibintu mu buryo burambye.”

Nyuma y’iryo jambo, bamwe mu banyamuryango b’Imena ba Young Presidents’ Organisation, John McCall MacBain na Bobby Sager, bashimye cyane Perezida Kagame n’abanyarwanda ku majyambere atangaje bagezeho mu myaka 16 ishize. Abari aho babajije ibibazo bitandukanye byerekeye u Rwanda, mu nzego zitandukanye nk’imiyoborere, uburyo ishoramari ritezwa imbere n’ibyerekeye kumenya niba koko u Rwanda rutihanganira icyaha cya ruswa.

image
image
Perezida Kagame (hagati) mu nama mpuzamahanga ya YPO yitabiriwe n’abantu barenga 1500

Twababwira ko buri mwaka, abanyamuryango ba YPO biganjemo abayobozi b’ibigo bikomeye bakiri bato baturuka imihanda yose bakitabira inama rusange yitwa YPO Global Leadership Summit. Muri iyo nama imara iminsi 2, abagera hafi ku 2000 baturutse mu bihugu 75 byo ku isi bajya inama na bamwe mu bayobozi b’intyoza mu bitekerezo, bakaganira ku bucuruzi, politiki, gufasha imbabare, imibereho ya muntu muri rusange n’ibindi.

Umuryango YPO ukaba ufite abanyamuryango 17 000 mu bihugu 100 byo ku isi.

Mu mwaka wa 2003, perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango Young Presidents’Organisation. Mu gusobanura impamvu wamugeneye icyo gihembo, uwo muryango wavuze ko ari uko yagaragaje ‘ubushake n’imbaraga zidasanzwe mu gukemura amakimbirane, gushyira imbere ubwumvikane, ubumwe n’amahoro bigenewe abaturage bose.’

Foto: Urugwiro Village
Olivier NTAGANZWA

Source IGIHE.COM
facebook