Umuvunyi Mukuru Tito Rutaremara (Ifoto/Mugabo)

Eugene Mugabo

KICUKIRO – Ku wa 10 Werurwe 2011, muri Alpha Palace Hotel, Urwego rw’Umuvunyi  rwahuye n’abayobozi b’amadini n’ amatorero  basabwa gucunga neza imitungo  y’iyo miryango kuko ari iy’Abanyarwanda .

Ibyo byatangajwe n’Umuvunyi Mukuru Tito Rutaremara  mu nama y’umunsi umwe yagiranye n’abayobozi b’amadini atandukanye akorera mu Rwanda.

Nk’uko bivugwa n’Umuvunyi Mukuru Tito Rutaremara,  ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nabyo  ngo bishobora kuboneka no mu  bayobozi b’amadini kuko nabo ari  abantu nk’abandi, akaba ariyo mpamvu abanyamadini nabo bakeneye kurushaho gusobanukirwa ibijyanye n’ibyo byaha bagafatanya n’izindi nzego kubirwanya.

Umuvunyi Mukuru Tito Ruraremara yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko mu madini hari ibimenyetso by’uko naho hashobora kuboneka kutubahiriza amategeko cyane cyane mu micungire y’umutungo.Tito Rutaremara yatangaje ko urwego ayoboye rugiye kujya rukurikirana imicungire  y’umutungo mu madini atandukanye.

Umwe mu bashumba b’amatorero bari aho Ephrem Nyilinkindi yatangarije  Izuba Rirashe ko mu matorero amwe n’amwe koko hagaragara imicungire mibi y’umutungo.

Intego nkuru y’ayo mahugurwa y’umunsi umwe yari ugufasha abayobozi b’amadini kurushaho kumenya  ruswa n’uburyo bwo kuyirwanya kuko bahura n’Abanyarwanda bibumbiye mu madini atandukanye bashobora gufashwa n’inyigisho bahabwa. Bazafasha kandi kurwanya ruswa n’ibindi byaha bisa nayo binyuze mu matsinda y’urubyiruko yo kurwanya ruswa.

Uretse kurwanya ruswa n’akarengane, Urwego rw’Umuvunyi ruranahamagarira  abo bayobozi kwitabira imiyoborere myiza baha  urubuga abayoboke babo ntibiharire ijambo.

Zimwe mu ngingo  abo bayobozi b’amadini bahuguwemo ni imiterere n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi, uruhare  rw’imiyoborere y’amadini   mu kurwanya ruswa n’akarengane.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=523&article=21123

Posté par rwandaises.com