Mu kiganiro Ngarukakwezi Perezida Paul Kagame yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa 11 Gicurasi, yatangaje ko azakomeza gukorera u Rwanda mu nzira izo ari zo zose.

Ubusanzwe iki kiganiro kigirwa ahanini n’ibibazo n’ibisubizo, hakaba n’abatanga ibitekerezo binyuranye. Hatumirwamo abanyamakuru ba Leta, abigenga bakorera mu Rwanda, n’abandi bahagararira itangazamkuru mpuzamahanga ntibahahezwa. Ibyinshi mu byavugiwe mu kiganiro cya none byari mu rurimi rw’icyongereza.

Kandidatire ya Kagame mu matora ya Kanama 2010

Ku kibazo cyo kumenya niba aziyamamaza, yavuze ko igihe azaba yagiriwe icyizere burundu n’ishyaka rye, atazabura gukomeza guhagararira abanyarwanda . Perezida Kagame yavuze ko yumva neza inshingano ze ku Rwanda, ku banyarwanda, no kuri we ubwe. Yashimangiye ko icyemezo ndakuka kizafatwa n’ishyaka rye FPR, nyuma yo kumenya ibizaba byaravuye mu matora yo gushaka umukandida waryo, yatangiriye mu nzego z’ibanze hirya no hino mu gihugu.

Kandidatire z’indi mitwe ya Politiki

Ku kibazo cyo kuba imwe mu mitwe ya Politiki yamushyigikiye mu mwaka w’2003 izatanga abakandida bayo bwite, Perezida Kagame yavuze ko uretse n’amashyaka yamaze kubitangaza, n’iyo haboneka andi atanga abakandida bayo cyangwa hakaboneka abiyamamaza ku giti cyabo, ntacyo byangije, ahubwo avuga ko ari byiza muri politiki no muri demukarasi. Yunzemo ko ku ruhande rw’Umutwe wa Politiki ayoboye, imyiteguro yabo ari iyo gutsinda amatora.

Abana b’inzererezi bajyanwa ku cyirwa Iwawa

Ku kibazo cy’abana n’urubyiruko bajyanwa ku kirwa cya IWAWA bigasa no kudakurikiza itegeko nshinga (ingingo ya 23), Umukuru w’igihugu yagaragaje ko nta mategeko aba yirengagijwe. Minisitiri Harelimana Fazil ufite umutekano mu nshingano ze, yabisobanuye yifashishije itegeko ryo mu 1923 rikigenderwaho na n’ubu, riha Leta uburenganzira bwo kugena amategeko agenga inzererezi. Iri tegeko rigena ko aho bashyirwa ngo bahagororerwe batagomba kuhamara imyaka irenze irindwi. Minisitiri Mousssa Fazil, yavuze ko abari ku cyirwa Iwawa badafunzwe, ahubwo barerwa na Leta ngo bazagire icyo bimarira, bakazahava bafite certificates mu myuga.

Kongerwa umushahara kwa bamwe mu ngabo z’igihugu

Kuba abagize umutwe w’Ingabo zirinda umukuru w’Igihugu (Republican Guard) barongerewe umushahara ntibikorerwe abandi basirikare basigaye, perezida Kagame yavuze ko biterwa n’inshingano za buri rwego, bikajyana kandi n’amikoro mu mutungo ahari.

BCR, Sonarwa, Rwandafoam,

Ku bibazo bireba ibigo by’abikorera ku giti cyabo n’ubusumbane bukomeye bw’imishahara bubirangwamo , gusesagura ndetse n’igihombo, Umukuru w’igihugu yatangaje ko nta byinshi byabivugwaho mu gihe nta kibazo birateza.

Ubufatanye n’amahanga mu gufata abanyabyaha

Perezida Kagame yamenyekanishije ko hari imikoranire iriho hagati ya Leta y’u Rwanda n’inzego z’ibihugu zibasha gufasha mu gukurikirana abakoze ibyaha mu Rwanda bakihisha hirya no hino muri Afurika. Yatanze ingero kuri Zambia, Malawi, Afrika y’Epfo na Mozambike.

Gupfa ubusa no kwangirika kw’ibikoresho bya Leta bitagikoreshwa

Ku byerekeye ibikoresho bya Leta bipfa ubusa kandi byari bigifite akamaro ( nk’ibyakoreshwaga n’icapiro rya Orinfor, n’ibindi by’ubuvuzi byakoreshwaga na King Faycal Hospital) Umukuru w’igihugu yavuze ko bigomba gukurikiranwa bikabyazwa umutungo aho kwangirika. Yasabye abanyamakuru umusanzu wo kumenyekanisha n’ahandi hari ibipfa ubusa muri ubu buryo. Casimir Kayumba wabajije, yagaragazaga ko n’ubwo hari ibikoresho bitagikenewe mu bigo bimwe na bimwe, hari ubwo bishobora kuba ingirakamaro mu bindi bigo.

Icyegeranyo cya Reporters Sans Frontieres

Muri iki kiganiro abanyamakuru babiri (Museminali Marcel na Rudatsimburwa Bryan Albert) basabye imbabazi mu izina rya bagenzi babo b’abanyamakuru, ku kuba hari ibyegeranyo bikorwa hanze mu izina ryabo, bikanduza isura y’umukuru w’igihugu bimwita “Rushimusi” (predator) w’ibitangazamakuru. Bavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu guhindura isura mbi nk’iyi ituruka ishyanga iharabika abanyarwanda n’abayobozi babo.

Foto: Urugwiro Village
NTWALI John Williams

http://www.igihe.com/news-7-11-4613.html

Posté par rwandaises.com