Nyuma y’igihe kinini babitegura, abahanzi Paulin na Lambert noneho bagiye gushyira ahagaragara album yabo ya kabiri yitwa “Byange Bikunde (BB2)”.

Nk’uko tubikesha label Chan_Son iimagebatunganyiriza umuziki, aba basore b’icyitegererezo baba mu gihugu cy’u Buholandi, bakaba bakunda gukorera mu Bubiligi bazasohora iyi album kuwa gatatu tariki 12/5/2010 ahitwa Zinnema, 24-26, Rue de Veeweyde, 1070 Brussels. Kwinjira akazaba ari ama euros 15 gusa, umuntu agahabwa na CD y’ubuntu.

Ku banyarwanda baba mu Bubiligi cyangwa i Burayi muri rusange kutahagera ni ukunyagwa zigahera. Si ku banyarwanda kandi kuko aba basore baririmba injyana yakundwa n’umunyafurika wese, ndetse n’umuntu wese ukunda umuziki (mélomane).

Aba basore bakaba bamaze amezi atari make bategura iyi album, bakaba baranakoze ibitaramo bitandukanye mu Bubiligi, ndetse no mu Bufaransa mu minsi ishize, aho baciye ibintu, nabyo bikabakundira bigacika.

Olivier NTAGANZWA
http://www.igihe.com/news-10-20-4484.html

Posté par rwandaises.com