Abayobozi b’Uturere biyemeje gufatanya na Perezida wa Repubulika kugirango gahunda y’ibikorwa by’iterambere yasezeranije abanyarwanda muri iyi mandate ye ya kabiri igerweho.

Abayobozi b’uturere babitangaje kuri uyu wa mbere nyuma yo kugirana inama na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro.
Iyi nama ibaye nyuma y’ibyumweru bitatu gusa batowe. Perezida wa Repubulika yatumiye abayobozi b’uturere muri Village Urugwiro kugirango abagezeho impanuro zijyanye n’uburyo bazuzuza inshingano zabo muri mandat y’imyaka itanu batangiye. Nkuko bisobanurwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni, kugira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu no gufasha abaturage kwivana mu bibazo bafite, ni bimwe mu bigize impanuro Perezida Kagame yagejeje ku bayobozi b’uturere.
Abayobozi b’uturere baboneyeho umwanya wo gushimira Perezida Paul Kagame ku byiza amaze kugeza ku Rwanda, agaciro amaze guhesha inzego z’ibanze, n’abanyarwanda muri rusange. Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard avuga ko impanuro bahawe zigiye gutuma abayobozi b’uturere bagira intumbero imwe igamije iterambere no kurushaho kumva agaciro bafite imbere y’abaturage bashinzwe kuyobora.
Muri mandate ishize, hagaragaye kwegura kw’abayobozi benshi b’uturere aho byageze ku musozo wa manda hasigaye abayobozi b’uturere 6 gusa muri 30 bari batowe. Kugirango iki ikibazo kitazongera kugaragara muri iyi mandate nshya, Perezida wa Repubulika yaberetse ibikwiye kuranga umuyobozi. Yababwiye ko umuyobozi akwiye kugira icyerekezo, guharanira kugera kuri byinshi bishoboka afatanije n’abaturage, gukorera abaturage no gukorera mu mucyo.
Iyi nama Perezida wa Repubulika yagiranye n’abayobozi b’uturere yari yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe Bernrad Makuza n’abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Richard KWIZERA

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=2407
Posté par rwandaises.com