Uyu muhanzi w’umunyarwada wibera i Bruxelles mu Bubiligi, nyuma yo kurangiza gukora Album ye yise ”Idini y’Ifaranga” aratangaza ko akurikije ukuntu umuziki we ufatwa mu bihugu byo hanze abona umuziki w’abanyarwanda ugenda utera intambwe ikomeye.

Umuhanzi “Tuty” yamenyekanye cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Idini y’ifaranga, Mupenzi Wangu, Kurya Utabara , Itabaza, Akabando n’izindi.

Kanda hano »> urebe indirimbo Idini y’Ifaranga.

Uyu muhanzi avuga ko iyo ari muri ibyo bihugu abona umuziki nyarwanda, hari abanyarwanda n’abarundi babayo ndetse n’abandi baba bifuza kumva uwo muziki cyangwa kuwubyina mu nzu z’urubyiniro (Night Clubs).

image

Tuty amaze kwitabira ibitaramo byinshi bikomeye hanze kubera uwo muziki we, bimwe muri ibyo bitaramo harimo icyo yakoreye mu Bufaransa n’icyo yakoreye i Buruseli mu Bubiligi cyari kirimo Ali Kiba w’umunya Tanzaniya, (icyo gitaramo kandi cyagombaga no kugaragaramo Miss Jojo ariko birangira atakitabiriye) ndetse n’ibindi.

image
Muri icyo gitaramo Ali Kiba ubwo yaririmbaga bamweretse ko bakunda muzika y’Afurika

Ahamya ko mu bitaramo byose yitabira abantu bamwishimira bakamwereka ko umuziki nyarwanda ubanyura.

Kubera ukuntu umuziki awubona nk’impano imuri mu maraso, ngo n’ubwo ari kure y’u Rwanda ntahagarara gutekereza icyakomeza kumuteza imbere no gushimisha abakunzi be kuko nyuma yo kurangiza gukora Album ye ya mbere ubu yarangije no gukora iya kabiri yise “Utuvugirizo tw’umutima.” Akaba yitegura kuzaza hano mu Rwanda vuba aha agafatanya n’abandi bahanzi bakaba bamufasha kumurikira abakunzi be izo albums.

Si ibyo gusa kuko uyu muhanzi amaze no kwandika indirimbo zuzuye albums zigera kuri eshanu, hakaba harimo n’imwe y’indirimbo zihimbaza Imana (gospel).

Kubera abakunzi abona amaze kugira mu Rwanda, yifuza ko yazakora ibitaramo mu bice bitandukanye byo mu Rwanda igihe azaba yamaze kugera mu Rwa Gasabo mu rwego rwo kwiyereka abakunzi be, nyuma y’ibyo azahita asubira i Burayi, aho azaba agiye kwitabira ibitaramo yatumiwemo bizabera mu Bwongereza, mu Bubiligi no mu Buholandi.

image
image
Mu bitaramo bye abantu baba banyuzwe

Tuty kandi ngo yagurishije amakopi menshi y’indirimbo ze muri ibyo bihugu byo hanze, bikaba ari na bimwe mu byagiye bimufasha gukomeza ubutaruhuka umuziki we. Mu rwego rwo gukomeza gushakira umuziki we, isoko arifuza gukora urugendo rwo gukorera ibihangano bye promotion mu bihugu bitandukanye harimo u Rwanda, Kenya, Burundi, Ethiopia n’Afurika y’epfo.

Tuty akaba yaratangiye umuziki we nta manager afite na n’ubu aratangaza ko atarabona manager ariko yabonye umuzungu umukunda cyane wo mu gihugu cy’u Busuwisi witwa Guy MP.

Tuty ashimishwa no gukora indirimbo igakundwa cyane, n’uburyo urubyiruko rwitabiriye umuziki cyane, ikindi ni ukuntu mu Rwanda hagenda haboneka impano zitandukanye. Ariko kandi ababazwa n’abantu bafite ibitekerezo bitari byiza muri muzika yise aba « contre-succès”.

HITIMANA Asman

http://www.igihe.com/news-10-20-11376.html/Posté par rwandaises.com