Inama y’Abaminisitiri yababajwe n’ abantu bangirijwe amazu n’indi mitungo n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga imaze iminsi igwa mu gihugu, ishima abaturage batabaye abari mu kaga batewe n’ icyo cyiza, ibashishikariza gukomeza uwo muco wo gutabarana. Isaba Minisiteri y’ Ibiza no Gucyura Impunzi gukurikirana ko imyubakire inozwa kubera ko byagaragaye ko hari amazu asenyuka, ahanini bitewe n’uko yubatswe nabi, cyangwa yubakishijwe ibikoresho bidakwiriye.
Inama y’Abaminisitiri yababajwe kandi n’ibyago igihugu cy’Ubuyapani cyatewe n’ umutingito ndetse na Tsunami byahitanye abaturage benshi bo mu majyaruguru y’iburasirazuba bikanangiza ibintu bitagira ingano. Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije na Leta y’Ubuyapani n‟Imiryango yatakaje abayo muri ako kaga.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 11/02/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’ Amategeko ikurikira:
– Umushinga w’ Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro (Draft law modifying and complementing Law on the code of Value Added Tax);
– Umushinga w’ Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 11/03/2011 hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye y’inguzanyo ingana na 22,300,000 DTS n’impano ingana na 45,500,000 DTS agenewe gahunda yo gushyigikira ingamba zo kugabanya ubukene-icyiciro cya VII;
– Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu sitati y’Ikigo cyitwa mu rurimi rw’ icyongereza “International Atomic Energy Agency » (IAEA)
3. Inama y’ Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira :
– Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida rishyiraho za Gereza mu Rwanda n’uburyo zubakwa;
– Iteka rya Perezida rivugurura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida rishyiraho amabwiriza agenga ubutumwa mu mahanga;
– Iteka rya Perezida ryinjiza ba Ofisiye bo mu Ngabo z’Igihugu muri Polisi y’Igihugu; Abo ni aba bakurikira :
a) Major Felly Bahizi RUTAGERURA ku ipeti rya Chief Superintendent muri Polisi y’ Igihugu;
b) Captain Egide REKAMBANE ku ipeti rya Superintendent muri Polisi y’ Igihugu;
c) Captain Désiré GUMIRA ku ipeti rya Superintendent muri Polisi y’ Igihugu;
d) Captain Céléstin KAZUNGU ku ipeti rya Superintendent muri Polisi y’ Igihugu;
e) Captain Fidèle MUGENGANA ku ipeti rya Superintendent muri Polisi y’ Igihugu;
f) Captain Kanyamihigo KAGARAMA ku ipeti rya Superintendent muri Polisi y’ Igihugu;
g) 2Lt Rose KAMPIRE ku ipeti rya Chief Inspector of Police muri Polisi y’Igihugu.
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu KIJE MUGISHA RWAMASIRABO wari Umuyobozi Wungirije wa ORINFOR guhagarika akazi;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’ inzego z’ imirimo y’Ikigo cy‟Igihugu gishinzwe guteza imbere Ingufu, Amazi n‟Isukura “EWSA“ ;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’ inzego z’ imirimo muri Komisiyo y’ Igihugu Ishinzwe ivugururwa ry’ Amategeko, imaze kuyikorera ubugororangingo;
– Iteka rya Minisitiri w’ Intebe rigena imbonerahamwe y’ inzego z’ imirimo ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, imaze kurikorera ubugororangingo;
– Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga y’igihembo ku mirimo ikorwa na OCIR Café.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry’ imiterere n’Imbonerahamwe y’inzego z’imirimo mu Butegetsi Bwite bwa Leta; imaze kuyikorera ubugororangingo.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo ya mbere y’u Rwanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije kurwanya iyicarubozo n’ibindi bikorwa cyangwa se ibihano by’ubugome, bya kinyamaswa cyangwa se bitesha umuntu agaciro, yashyiriweho i New York kuwa 10/12/1984.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imihango yo kwibuka ku ncuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku rwego rw’Igihugu izabera kuri Sitade Amahoro i Remera no mu Midugudu yose.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni : Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi : DUSHYIGIKIRE UKURI, TWIHESHE AGACIRO.
Muri urwo rwego, hateganyijwe imurika rizatangira ku wa 04 Mata 2011 ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, iryo murika rizamara igihe kingana n’ ukwezi kuri Sitade ntoya y’ i Remera mu mujyi wa Kigali.
7. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira:
Muri MINAFFET Bwana KABAKEZA Joseph, Umujyanama wa Mbere i New Delhi mu Buhinde Bwana Evode MUDAHERANWA, Umujyanama wa Kabiri i Stockholm muri Suwede Muri MINICAAF
– Bwana BAGAYE Emmanuel, Economic Policy Researcher
– Bwana RUMONGI Charles, System Administrator wa e-cabinet
– Bwana NDAHIRIWE Patrick, System Administrator wa e-cabinet
Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ingufu, Amazi n‘Isukura “EWSA“ Bwana MUYANGE Yves, Umuyobozi Mukuru
8. Mu Bindi
a) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’ Abaminisitiri ko ku matariki ya 24 na 25 Werurwe 2011 muri Kivu Serena Hotel i Rubavu hazabera Inama ya 7 y’umwiherero ihuza Guverinoma y’u Rwanda n’ Abafatanyabikorwa bayo mu Iterambere.
b) Minisitiri w’ Ubuzima yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko ku wa 26 Mata 2011 mu Rwanda hazatangizwa gahunda yo guha urukingo rufasha abana b’abakobwa bari mu kigero cy’ imyaka 11 na 12 kwirinda indwara ya Kanseri ifata imyanya y’ imyororokere yabo. Iyi gahunda ikazakorwa mu gihe cy’imyaka 3;
Yayimenyesheje kandi ko ingamba zo kongera ingufu muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu myaka ya 2011 kugeza 2013 igeze mu cyiciro cyayo cya kabiri. Uturere twose uko ari mirongo itatu twafashijwe gutegura gahunda z’ ibikorwa bigamije guhashya imirire mibi kandi ibyo bikorwa bikazahurizwa hamwe muri gahunda ngari 3 z’ingenzi arizo: imirire myiza y’ababyeyi n’ iy’ abana, gahunda y’imirire myiza ishingiye ku baturage no kwinjiza imirire myiza muri gahunda yo kurengera abaturage mu Rwanda.
c) Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko Guverinoma y’ u Rwanda ifatanyije n’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Commonwealth bazakoresha inama izamara iminsi ine ikiga ku itangazamakuru n’ iterambere ry’ ubukungu ku Isi ikazabera I Kigali muri Serena Hotel guhera italiki 29 Werurwe kugeza ku italiki ya mbere Mata 2011.
d) Minisitiri w’ Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko imvura ivanze n’umuyaga mwinshi imaze iminsi igwa mu gihugu yangije byinshi. Yayimenyesheje ko Minisiteri y’ Ibiza no Gucyura Impunzi ikomeje gahunda yayo gutabara abari mu kaga batewe n’ iyo mvura n’imiyaga.
e) Minisitiri w‟Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko raporo ya Royal Commonwealth Society yerekanye ko u Rwanda ruri mu bihugu 10 bya mbere mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth aho umwana w’ umukobwa afashwe neza.
Yayimenyesheje kandi ko ibikorwa byari biteganyijwe mu cyumweru cyahariwe umugore mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ Umugore byagenze neza. Inama y, Abamanisitiri yasabye inzego zose ko inzu zubatswe muri kiriya cyumweru zarangizwa vuba inasaba gukomeza gukangurira abakobwa n’ abagore kwitabira uburezi, amahugurwa, ubumenyi n’ ikoranabuhanga kuko ari yo nzira iganisha umugore ku murimo unoze kandi umuhesha agaciro.
f) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’ Umurimo yibukije Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mukuru w’Umurimo uzizihizwa kuwa 1 Gicurasi 2011. Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka ni “Duteze Imbere Umurimo, dushyigikira Amakoperative y‘Abahuje Umwuga“.
g) Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko itsinda rigizwe n’urubyiruko rugera kuri 80 baturutse mu Bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bazaza mu bikorwa byo kwifatanya na bagenzi babo b’Abanyarwanda mu kwibuka ku ncuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yayimenyesheje kandi ko urubyiruko rwo mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 19 Werurwe 2011 ruzakora inama izaganira ku ruhare rwabo mu kubungabunga amahoro n’umutekano.
h) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali hari kubera inama ihuje ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe ubugenzacyaha n’abo ryahuguye mu bihugu bya Afurika no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati “Middle East Countries“ . Iyo nama yatangiye tariki ya 15 Werurwe 2011 ikazasozwa tariki ya 17 Werurwe 2011.
i) Minisitiri w’ Amashyamba na Mine yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 17 na 18 Werurwe 2011 i Kigali hateganijwe inama ku igenzura ry’ amabuye y’agaciro n‟ubucuruzi bwayo mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga bigari(Conference on Mineral Certification and Supply Chain Due Diligence in Rwanda and the Great Lakes Region), iyo nama ikaba izagaragazwamo aho u Rwanda rugeze muri iyo gahunda(Minerals Certification and Traceability in Rwanda).
j) Minisitiri Ushinzwe Umuryango w’ Ibihugu bya Afurika y’ Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’ Abaminisitiri ko kuva kuwa 23 Werurwe kugeza ku ya 8 Mata 2011 Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda izakira inama ya 4 y’Inteko Rusange ya 4 y’ Inteko Ishinga Amategeko y’ Umuryango w’ Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Mbere y’ uko imirimo y’ iyo nteko itangira, kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 26 Werurwe 2011, Abagize Inteko bazaganirirwa ku mishinga y’ Amategeko na Politiki bizagenga Umuryango mu kiganiro kizatangwa n’Ishami rishinzwe Politiki mu Muryango Inteko zihuriyeho.
Yanayimenyesheje kandi Ubunyamabanga Bukuru bw’ Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba wateganyije gukoresha inama ya 23 idasanzwe y’ Inama y‟Abaminisitiri bireba bo mu bihugu bigize uwo muryango kugira ngo isuzume Raporo y’Inama idasanzwe y’ akanama (Komite) gashinzwe ibyerekeye Imari n’ ubutegetsi.
k) Minisitiri w’Ubutabera/ Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 28 Werurwe kugeza tariki ya 2 Mata 2011 Intumwa z’urubyiruko rwo mu Buholandi bari mu muryango witwa « Ubumwe butanga Ingufu » zizasura u Rwanda. Uwo muryango ni wo wahaye Nyakubahwa Perezida KAGAME Igihembo kiswe «Ubumwe nibwo butanga ingufu»
l) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amazi n’Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ko Isi yose izizihiza umunsi mpuzamahanga w’ amazi ku itariki ya 22 Werurwe 2011. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Amazi mu Migi : Igisubizo cy’Ikibazo cy’Ingutu“.
Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, mu Rwanda hateganyijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gufata neza amazi kuva ku itariki ya 21 – 27 Werurwe 2011.
Ku rwego rw‟Igihugu insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Dufate neza ibikorwa remezo by’amazi hagamijwe iterambere rirambye“
Iri tangazo ryashyizweho umukono na MIREMBE Alphonsine Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe