Mu kiganiro“Have Your Say”, cy’ isaha imwe Perezida Paul Kagame yagiranye na BBC ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, ndetse kikumvikana no kuri Radio 10 mu Rwanda, yatangaje ko icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo kugaba ibitero muri Libiya hakoreshejwe indege cyari gikwiye kandi agishyigikiye.

Perezida Kagame ati: “Iki cyemezo kinyuze mu kuri kandi rwose ndagishyigikiye cyane.” Uku ni ko yasubije umunyamakuru wari umubajije ku cyemezo cya Loni cyo kurasa ibirindiro by’ingabo za Kadhafi hakoreshejwe indege za gisirikare.

Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “To his admirers, he is an economic visionary but his critics say he has put development before democracy and political freedom.” Mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo: “Ku bamushyigikiye, ni umuntu ufite icyerekezo cyiza mu kuzamura ubukungu ariko abatavuga rumwe nawe bavuga ko ashishikajwe n’iterambere kurusha demokarasi n’ubwisanzure muri politiki.”

Perezida Kagame yavuze ko ibibera muri Libiya byari bimaze kurenga imipaka y’icyo gihugu ndetse n’umugabane wa Afurika. Ndetse ngo ibi ni byo byatumye Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) ufata iki cyemezo kugira ngo utabare abaturage b’inzirakarengane. Perezida Kagame kandi yasobanuye ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe utacecetse kuko na mbere y’uko Loni ifata uyu mwanzuro yari mu nzira yo gukemura ikibazo cya Libiya, aho wari watangaje urutonde rw’abaperezida batanu bo ku mugabane wa Afurika bagomba kugirana ibiganiro n’impande zombi zitumvikana muri Libiya.

Perezida Kagame kandi yasubije ibibazo yabajijwe n’ abantu batandukanye bari bateze amatwi ayo maradiyo. Ubwo yasubizaga ikibazo cy’uwitwa Mugenzi uba mu gihugu cy’u Bwongereza, wabazaga niba ibirimo kubera mu bihugu by’Abarabu bidashobora kugera mu Rwanda, Perezida Kagame yagize ati: “Ntibishoboka kuko mu Rwanda abantu bakorera hamwe kandi bafite umugambi umwe wo gutera imbere. Mu Rwanda hari ubwisanzure.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu bafite ubwisanzure kandi ko ibyo imiryango itandukanye nka Human Rights Watch, Reporters Sans Frontières, Amnesty International n’iyindi bivuga ko nta bwisanzure buhari bidafite ishingiro.

Mu bindi bibazo byabajijwe Perezida Kagame muri iki kiganiro harimo icyerekeye Gen. Laurent Nkunda, aho bamubazaga uko afunzwe ndetse bakanasaba ko yarekurwa. Kuri iki kibazo Perezida Kagame yasubije ko ibyo bitari mu bubasha bwe, ndetse atangaza ko Nkunda aho ari nta kibazo afite kandi ko afashwe neza. Yavuze kandi ko abaminisitiri b’ubutabera b’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barimo kuganira ku buryo Gen. Nkunda yacirwa urubanza mu buryo bwubahirije amategeko n’uburenganzira bwe.

Ku kibazo cy’ikurwaho ry’amafaranga yahabwaga abanyeshuri bo muri za kaminuza n’ amashuli makuru mu rwego rwo kubafasha kubaho mu buzima bw’ishuri, Perezida Kagame yavuze ko amafaranga 25 000 by’amanyarwanda yahabwaga abanyeshuli buri kwezi yari yarashyizweho atari itegeko, ahubwo ko yari yarashyizweho ngo afashe mu bikorwa bitandukanye by’ uburezi no gufasha abanyeshuli kwiga; yongeyeho ko ayo mafaranga azakomeza gukoreshwa mu bikorwa by’uburezi bitandukanye.

Ikiganiro “Have Your Say” gitambuka kuri Radio y’Abongereza BBC, kigamije guha ijambo Abanyafurika bakaganira ku bibazo byabo; mu kiganiro cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Werurwe, Perezida Kagame yabajijwe ibibazo byinshi mu gihe n’iminota 60 hifashijijwe ikoranabuhanga ritandukanye ririmo urubuga rwa Internet rwa BBC, Facebook, Twitter ndetse na Telefoni.

Ruzindana Rugasa

Posté par rwandanews