Mu mwiherero wahuje Umukuru w’ Igihugu n’ abayobozi bafite imiyoborere myiza n’ iterambere ry’ uturere mu nshingano zabo, Perezida Paul Kagame yabibukije ko mbere yo gutangira imirimo mishya batorewe, bagomba kugira icyerekezo gihamye, kizababashisha kuzuza inshingano zabo.

Perezida Kagame yahaye aba bayobozi bose ikaze mu mirimo mishya batorewe, bungurana ibitekerezo abaha n’ impanuro nk’ inararibonye.

Nyuma yo kuganira ku bibazo binyuranye uturere duhura natwo mu miyoborere myiza, iterambere n’ imibereho myiza y’ abaturage, Perezida Kagame yabibukije ko icyizere bagiriwe n’ ababatoye batagomba kucyangiza.

Mu nshingano bibukijwe harimo kumenya icyo bategerejweho, bakamenya gutanga serivisi nziza, gufasha abo bareberera, gukomera umutekano utamenerwamo no guharanira ishema ry’ igihugu.

Abayobozi b’ uturere tw’ u Rwanda bashimiye Perezida Paul Kagame ibyiza amaze kugeza ku Rwanda n’ Abanyarwanda muri rusange, uburyo yubatse inzego z’ ibanze akanazamura imiyoborere myiza. Bamushimiye kandi ibikorwa byinshi by’ iterambere akomeje kugeza ku gihugu, badasize inyuma ijabo n’ ishema ahesha u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Abo bayobozi kandi bamusezeraniye kuzamufasha gushimangira ibikorwa byiza byagezweho no kurushaho kubyongera, bamwizeza kutazamutenguha.

Muri uyu mwiherero w’ umunsi umwe wahuje Perezida Kagame n’ abayobozi b’ Intara n’ Umujyi wa Kigali hamwe n’ abayobozi bose b’ uturere uko ari 30, harimo kandi na Minisitiri w’ Intebe Bernard Makuza, Musoni James Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ igihugu, imiyoborere myiza y’abaturage na Balikana Eugene, Umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’ Intebe.

Mu izina rya bagenzi be, Umuyobozi w’ Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard yavuze ko guhabwa impanuro nk’ izi mbere yo gutangira inshingano zabo muri iyi manda, bibereka ko Perezida wa Repubulika abashyigikiwe kandi azakomeza kubaba hafi.

Kayumba yavuze ko abayobozi bose b’ uturere biyemeje kureba mu cyerekezo kimwe, bagaharanira iterambere rishyitse n’ imibereho ishimishije by’ abatuye uturere bayobora.

Asubiza ibibazo by’ abanyamakuru, Minisitiri Musoni James ufite ubutegetsi bw’ igihugu mu nshingano ze, yavuze ko kuba hari abayobozi b’ uturere benshi beguye muri manda ishize byatewe no kuba batarumvaga neza inshingano zabo. Yavuze ko muri iyi manda uzagira intege nke bazamwunganira n’ uteshutse bakamufasha kugaruka mu murongo.

Ku kibazo cyo kuba uturere tumwe tuzamuka mu iterambere ku muvuduko mwinshi cyane mu gihe utundi tuba tuzamuka bucye bucye, hakaba n’ udusa n’ aho tutazamuka, Ministiri Musoni yavuze ko bazajya bagenera buri karere ingengo y’ imari bafatiye ku bikenewe mu mwihariko wako.

Musoni James yavuze ko mu gihe buri karere kazahabwa ubushobozi bungana n’ ibibazo byo gukemurwa, bizafasha uturere twose kuzamuka muri rusange, iterambere rikihuta n’ imibereho myiza ikarushaho gushimangirwa.

NTWALI John Williams

http://igihe.wikirwanda.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11237