Kuba abashoramari barushaho kwiyongera mu Rwanda ni ikigaragaza ko ari igihugu gitanga uburyo bwiza bwo gushora imari, bitandukanye rero n’ibyo abagenda basebya igihugu bavuga ko nta mutekano uhagije uhari watuma hakorerwa ishoramari.

Ibi byatangajwe na minisitiri w’intebe Bernard Makuza kuri uyu wa mbere ubwo yari amaze kuganira na RAJIV MODI umuyobozi mukuru w’uruganda rukora imiti rwitwa CADILA PHARMACEUTICALS LIMITED. Baganiraga ku bijyanye na gahunda zo kubaka urwo Ruganda mu Rwanda.
Ibiganiro minisitiri w’intebe beranard MAKUZA yagiranye na RAJIV MODI, umuyobozi mukuru w’uruganda rukora imiti CADILA PHARMACEUTICAL LIMITED byibanze cyane cyane ku bijyanye n’iyubakwa ry’urwo ruganda mu Rwanda n’ibindi bijyanye no gushora imari mu Rwanda muri rusange.
Ubuyobozi bw’uru ruganda CADILA PHARMACEUTICALS LIMITED rwamaze gusinya amasezerano na leta y’urwanda ahwanye na miliyoni 60 z’amadolari y’amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 34  na miliyoni 800 mu mafaranga y’urwanda ajyanye no kurwubaka ndetse no kurutangiza.
Kuri Rajiv Modi, kuba uru ruganda ruzubakwa mu Rwanda, ni uko ari igihugu kirangwamo ubuyobozi bwiza, umutekano no guha abashoramali  uburyo bwiza bwo gushora imari yabo mu Rwanda.Agira ati ntekereza ko ntawe utagira amatsiko yo kumva ibyo abantu bavuga ku Rwanda. Kuri twe U Rwanda, nk’uko twagiye tubyumva hanze, ni igihugu gifite guverinoma nziza kandi ikorera mu mucyo. Ni igihugu kirangwamo umutekano. Murabizi ko afurika ahenshi irangwamo umutekano muke. Twebwe rero dufite uko twitegereje iki gihugu, kandi ndumva tutaribeshye, twasanze urwanda ari igihugu kireba ejo hazaza kandi gifite ubuyobozi bushyira mu gaciro.
Uru ruganda ruzubakwa mu Rwanda ruri muri zimwe zizajya zikwirakwiza imiti ku mugabane w’afurika. Ibi bitanga icyizere ku bandi bashoramari bifuza gushora imari yabo mu Rwanda kandi bikanyomoza abavuga ko nta mutekano uhagije uri mu gihugu byatuma abashoramari bahashora ibigeze muri za miliyari.
Aba bashoramari batangaza ko imirimo yo kubaka urwo ruganda izatangira mu mezi 6 cyangwa 8 ari imbere, hakaba gusa hasigaye kureba aho inyubako zarwo zazashyirwa.

Etienne GATANAZI

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=2527

Posté par rwandaises.com