Prezida wa Repubulika Paul Kagame kuva  ku cyumweru ari i Londres mu Bwongereza aho yatumiwe nk’umushyitsi mukuru mu nama ku ishoramari muri Afrika. Iyi nama iba kuri uyu mugoroba yateguwe n’ikinyamakuru cy’aho mu Bwongereza the Times.

Mu ntumwa perezida Paul Kagame ayoboye harimo Claire AKAMANZI ushinzwe ibikorwa mu kigo gishinzwe iterambere RDB, avuga ko  perezida Kagame yatumiwe muri iyi nama ihuza abashoramari baturutse impande zose nk’umukuru w’igihugu kimaze gutera intambwe igaragara mu ishoramari.

U Rwanda ruraboneraho kugaragaza  amahirwe ahari mu bijyanye n’ishoramari haba mu Rwanda ndetse no muri Afrika muri rusange. Iyi nama yo mu Bwongereza y’abashoramari ije ikurikira indi iherutse kubera mu Bufaransa nayo yitabiriwe n’intumwa z’u Rwanda aho zari zagiye kureshya abashoramari mu byo kubaka. Ushinzwe ibikorwa muri RDB avuga ko  u Rwandfa rutazatezuka gukomeza gusobanura amahirwe ahari mu ishoramari
Gvt y’u Rwanda ikaba yariyemeje korohereza abashoramari baba abenegihugu baba abanyamahanga
hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ ubukungu. Ubukungu bw’ u Rwanda bwazamutseho 7.4% mu mwaka w’2010 mu gihe muri uyu mwaka wa 2011 Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iteganya ko buzazamukaho 7%, kandi abikorera, abashoramari bakabigiramo uruhare rukomeye.

AKIMANA Latifat

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=2469

Posté par rwandaises.com