Guverinoma y’u Rwanda yemeye kwakira by’agateganyo impunzi zo muri Afghanistan zikeneye kubona aho zituzwa by’agateganyo mu gihe igihugu cyabo kirimo ibibazo by’umutekano muke byafashe indi ntera kuva ubwo umutwe w’aba-Taliban wafataga ubutegetsi.

Uyu mwanzuro ugezweho nyuma y’uko ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za Amerika byemeye gutanga umusanzu mu kuvana muri Afghanistan abari mu kaga.

Mu Cyumweru gishize nibwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yatangaje ko hari ibihugu 13 byemeye kuba byakiriye izo mpunzi.

Abo baturage bazakirwa by’igihe gito mbere y’uko bemererwa kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko rimwe na rimwe badafite ibyangombwa bibibemerera.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 13 byemeye kuba byakiriye abo baturage barimo Abanyamerika bahungiye muri Afghanistan.

Blinken mu itangazo yashyize hanze, yatangaje ko hari Abanya-Afghanistan batemerewe kuba batuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abo mu buryo bw’agateganyo bazatuzwa muri Albanie, Canada, Colombie, Costa Rica, Chile, Kosovo, Macédoine du Nord, Mexique, Pologne, Qatar, u Rwanda, Ukraine na Uganda.

Ibihugu byemeye ko abo baturage bajya babinyuramo nk’inzira ibageza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni Bahrain, u Bwongereza, Danmark, u Budage, u Butaliyani, Kazakhstan, Kuwait, Qatar, Tajikistan, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Uzbekistan.

Kuva ibibazo byo muri Afghanistan byafata intera, abaturage bamaze guhungishwa ni 12.000 kuva ibikorwa byo kubahungisha byashyirwamo ingufu ku Cyumweru cyashize.

Abo barimo bamwe mu bakozi b’imiryango itegamiye kuri leta, abakoraga muri leta n’abandi bashobora kugira ibibazo bitewe n’akazi kabo nk’abanyamakuru, abasemuzi, abashinzwe uburenganzira bwa muntu n’abandi.

Abagera ku bihumbi birindwi bahungishijwe hakoreshejwe indege z’imizigo z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. U Bwongereza na bwo bumaze guhungisha abantu 1200 mu gihe ku wa Gatanu Minisitiri w’Ingabo mu Budage, yatangaje ko abamaze guhungishwa ari 1700. Iyi foto yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo mu Bwongereza igaragaza abantu 265 bari gucyurwa bavanywe ku Kibuga cy’Indege cya Kabul muri Afghanistan Amerika yifashishije ibihugu by’incuti kugira ngo impunzi zo muri Afghanistan zibone aho ziba zitekanye

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemeye-kwakira-impunzi-zo-muri-afghanistan