Jeannette Kagame Madamu wa wa Prezida wa Republika, arasaba abana b’abakobwa batsinze neza amasomo yabo mu mwaka ushize w’2010, ndetse n’ababyeyi bagaragaje ibikorwa ntanga-rugero by’impuhwe, byo kwitangira abandi mu burezi bazwi ku izina rya “marayika murinzi” bo mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Musanze; ko bakomeza kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu bakaba n’ intangarugero mu muryango nyarwanda. .
Ibi yabivugiye mu muhango wo kubahemba, wabereye ku cyicaro cy’akarere ka Nyabihu , wakomatanijwe no kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wahariwe abagore:
Umuhango wo guhemba abana b’abakobwa batsinze neza amasomo yabo mu mwaka w’amashuri w’2010 no guhemba ba Marayika murinzi bo mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Musanze wayobowe na Nyakubahwa Jeannette KAGAME madamu wa Prezida wa Republika y’u Rwanda.
Muri ibi birori Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu bwana Nsengiyumva Jean Baptiste, mu ijambo rye ry’ikaze yavuze ko kuba gahunda yo guhemba abanyeshuri b’abakobwa bitwaye neza mu bizamini by’umwaka ushize ndetse no guhemba ba marayika murinzi mu karere abereye umuyobozi bihuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’abagore ari mahire kuko bifite ubutumwa bwiza bitanga mu muryango nyarwanda.
Naho Guverneri w’intara y’iburengerazuba, utu turere dutatu duherereyemo ariwe Bwana KABAHIZI Celestin yavuze ko nubwo bwose kuri uyu munsi hizihizwa ibyiza abagore bamaze kugeraho, ko hakiri ibibazo bindi byugarije umugore, ati muri byo harimo ubucyene n’ubujiji , kubyara indahekana, ndetse n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo ati ariko ibyo ntawe bikwiye guca intege kuko ubuyobozi bw’ inzego zinyuranye hari ingamba zafashe zo kurwanya ibyo bibazo ahanini zikaba zibanda ku bukangurambaga buhabwa abaturage.
Umunyabanga wa leta muri ministeri y’uburezi Bwana HAREBAMUNGU Mathias nawe wari witabiriye uyu muhango avuga ku nshingano y’abarezi yagize ati :
« abarezi nibamenye ko kurera Atari gutanga witangiiriye itama, ahubwo kurera nukwitanga wese wese. »
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Nyakubahwa Jeannette Kagame madamu wa Prezida wa Republika yasabye abahembwe kudacogora mu bikorwa byiza :
Sagahutu SEMANZA na ISHIMWE Pacifique ni bamwe mu bahembwe baganiriye na Radio Rwanda maze bayibwira akabari ku mutima :
Iyi gahunda yo guhemba abana b’abakobwa b’indashyikirwa bazwi ku izina ry’inkubito y’icyeza yatangijwe na Madamu wa prezida wa Republika Jeannette KAGAME muw’ 2005 ibihembo byibandwaho mu kubahemba bikaba bigizwe ahanini n’ibikoresho by’ishuri binyuranye birimo na mudasobwa igendanwa, hakaba hahembwa abana b’abakobwa batsinze neza mu byiciro binyuranye by’amashuri harimo abarangije amashuri abanza, ayikiciro rusange n’ayisumbuye naho ba malayika murinzi bo bakaba bahembwa inka
Jean de Dieu RUGIRA
ORINFOR NYABIHU
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=2378
Posté par rwandaises.com