Nyuma yo kubonana n’ Umukuru w’ Igihugu, Igikomangoma Alwaleed yatangaje ko yishimiye iterambere U Rwanda rwagezeho. Yagize ati: ”Uyu munsi nabonanye na Perezida w’ U Rwanda, umuyobozi mwiza wagize uruhare rufatika mu kugaragaza icyubahiro cy’ u Rwanda mu ruhando rw’ amahanga.”
Yasobanuye ko impamvu impuguke ndetse n’ abayobozi b’ ibihugu by’ amahanga baza mu Rwanda ari uko u Rwanda rwabashije kwikura mu bibazo by’ inzitane rubifashijwemo na Perezida Kagame.
Igikomangoma Alwaleed yavuze ko Perezida Kagame agerageza guteza imbere u Rwanda, yongeraho ati: ”Turi hano mu rwego rwo kumwemerera ubufasha bwose no kumufasha guhindura icyerekezo cye ibikorwa. Ibyo bizagerwaho binyuze mu ishoramari ndetse no kureba aho dushobora gutanga ubufasha.”
Abajijwe inzego abona ashobora kuzashoramo imari, Igikomangoma Alwaleed yavuze ko bazakomeza gukorana n’ Ibiro bya Perezida, binyujijwe muri Minisiteri y’ Imari, hakarebwa imishinga ishobora guterwa inkunga kugirango bizafashe abaturage b’ U Rwanda.
Perezida Kagame asobanurira Igikomangoma Alwaleed ibijyanye n’ igishushanyo
cy’ ubugeni gitatse ku rukuta
Igikomangoma Alwaleed bin Talal bin Abdul Aziz Al Saud
aherekejwe n’ umufasha we
Igikomangoma Alwaleed aganira n’ abanyamakuru
Foto:Village Urugwiro
Shaba Erick Bill
http://www.igihe.com/
Posté par rwandaises.com